00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2020/2021: Ingo zirenga 72.000 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Imibare ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), igaragaza ko umwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2020/2021 wasize ingo zigera ku 72.202 zihawe amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.

Izo ngo ziyongereye ku zigera ku 178.221 zahawe afatiye ku muyoboro rusange mu mwaka ushize. REG igaragaza ko ubu mu Rwanda ingo zigera kuri 65% zifite amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro rusange cyangwa akomoka ku mirasire y’izuba.

Muri gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze umwaka wa 2024, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi yatangije umushinga ugamije korohereza abatuye kure y’imiyoboro kwibonera amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) ifatanyije na REG wateganyije nkunganire izafasha abagenerwabikobwa bari bafite imbogamizi mu kwiyishyurira ijana ku ijana ibikoresho nkenerwa kugira ngo babone amashanyarazi akomoka ku imirasire y’izuba.

Ushinzwe ingufu z’amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, James Twesigye, yavuze ko iyo nkunganire ihabwa abagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu cy’ubudehe. Ingano yayo igenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

Twesigye yavuze ko ushaka umurasire afite amahirwe yo guhitamo ufite ubushobozi bujyanye n’icyifuzo cye kandi uri ku giciro ashoboye.

Ati “Turashishikariza abadafite amashanyarazi batuye kure y’umuyoboro mugari w’amashanyarazi kudacikanwa n’iyi nkunganire. Icyo basabwa gusa ni ukugana ibigo bibegereye bicuruza ibikoresho by’imirasire bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire na REG na BRD.

Yongeyeho kandi ati “aya mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ntabwo adufasha gucana amatara mu nzu ndetse no hanze hamwe cyangwa gusharija telefone na radio byonyine; ahubwo umugenerwabikorwa ashobora no guhitamo umurasire ufite ubushobozi byo gukoresha ibindi bikoresho nka radiyo, televiziyo, gusharija telefone, radio n’ibindi”.

Twesigye yakomeje agira ati “Tunejejwe n’ubwitabire bw’abagenerwabikorwa kuko ubu mu gihe gito iyi gahunda imaze itangijwe, ingo zigera ku bihumbi makumyabiri na kimwe (21.000) zamaze kubona umurasire zibifashijwemo n’iyi gahunda ya nkunganire”.

Yanasabye kandi inzego z’ibanze gukomeza gukangurira abanyarwanda bari mu byiciro byavuzwe haruguru kwitabira iyi gahunda ya nkunganire.

Yagize ati “nk’uko tumaze iminsi tubibasonura mu Turere twose, turasaba inzego zose z’ibanze gukomeza gukangurira abanyarwanda bari muri ibi byiciro kwitabira kurushaho iyi gahunda Leta yashyizeho ya nkunganire kuko ari uburyo buzatuma buri muntu agerwaho n’amashanyarazi hashingiwe ku bushobozi bwe”.

Mu gukomeza kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa intego yihaye y’uko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024 yaba ari afatiye ku muyoboro mugari cyangwa adafatiye ku muyoboro mugari ariyo yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Abatuye kure y'imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .