00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2020/2021: Ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda miliyari 44 Frw

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu mwaka wa 2020/2021, ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga bivuye mu Rwanda byinjije arenga miliyoni 444,8$, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 447 Frw.

Raporo nshya ya NAEB igaragaza ko habayeho inyongera ya 6,17% ugereranyije n’umwaka ushize w’ingengo y’imari dore ko amafaranga u Rwanda rwari rwinjije aturutse mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga yari miliyoni 419$.

Ni ubwiyongere bwabayeho mu gihe u Rwanda n’Isi yose byugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, aho ubucuruzi mpuzamahanga bwahungabanyijwe n’iki cyorezo.

NAEB igaragaza ko amadovize u Rwanda rwinjiza mu cyayi, ikawa n’ibireti yagabanyutse ku kigero cya 1,19% bitewe n’igabanyuka ry’igiciro cy’ikawa ku kigero cya 8,7%, mu gihe ibindi bicuruzwa bishya byiyongereye ku kigero cya 10,67%.

Ibinyampeke, amafi, amavuta yo kwisiga n’ayo gutekesha, isukari, indabo, imboga n’imbuto byagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.

Umukozi wa NAEB ushinzwe itumanaho, Pie Ntwari, yavuze ko by’umwihariko iri zamuka ryagiye ryongerwa n’ibicuruzwa byaguzwe ku giciro cyo hejuru nk’indabo, ibireti n’amavuta yo kwisiga.

Yavuze ko ingano y’amafaranga yinjijwe n’indabo zivuye mu Rwanda yikubye hafi ishuro ebyiri, ava kuri miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 7,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi kandi ni uko umusaruro w’ibireti bitunganyijwe woherezwa mu mahanga wiyongereye bigira impinduka nziza ku mafaranga yinjijwe na byo yiyongereye ku kigero cya 12,7%.

Amafaranga yinjizwa n’amavuta yo kwisiga yikubye hafi inshuro esatu avuye kuri kuri miliyoni 372.2 Frw agera kuri miliyari 1,4 Frw.

Ntwari ati “Ikindi kandi twagize ibiciro by’ikawa byiyongereye ku isoko mpuzamahanga biva ku madolari ya Amerika 3,06 bigera ku madolari 3,64.”

Ibinyampeke byinjirije u Rwanda miliyari 93,4 Frw

Ibinyampeke u Rwanda rwohereje mu mahanga mu mwaka wa 2020-2021 byageze ku bilo miliyoni 194.5 byinjije miliyoni 92.4$.

Iyo ngano y’ayo u Rwanda rwinjije mu binyampeke birimo umuceri, ingano n’ibigori, yiyongereye ku kigero cya 16% ugereranyije n’ibilo miliyoni 177.7 u Rwanda rwohereje mu mahanga mu 2019/2020, bikinjiriza igihugu miliyoni 80$.

Ni mu gihe kandi muri rusange amafaranga ikawa yinjiriza u Rwanda yiyongereyeho 1,83%.

Mu 2020/21, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo miliyoni 16,8 by’ikawa byinjije asaga miliyoni 61,5$, ni ukuvuga ko ari miliyari 62.2Frw, akaba yariyongereyeho 1,83% ugereranyije na miliyoni 60,4$, zinjijwe mu bilo miliyoni 19,7 by’ikawa byoherejwe mu mahanga mu mwaka wabanje.

Nubwo ingano w’umusaruro woherejwe mu mahanga yagabanyutse, ubwiyongere bw’ayo ikawa yinjije bushingiye ahanini ku giciro cy’ikawa cyiyongereye ku isoko mpuzamahanga mu 2020-2021.

Amavuta yo guteka yinjije miliyari 47.6 Frw

Mu 2020/21, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo miliyoni 41,9 by’amavuta yo guteka byinjije amadolari ya Amerika asaga miliyoni 47.1$.

Ingano y’amavuta yoherejwe yiyongereye ku kigero cya 11 ugereranyije n’umwaka wa 2019-2020 aho u Rwanda rwohereje ibilo miliyoni 37,7, mu gihe n’amafaranga byinjije yiyongereyeho 31% avuye kuri miliyoni 35,8$.

Amafi yinjije miliyari 32,1 Frw

Umusaruro w’amafi woherejwe mu mahanga mu 2020/21 wageze ku bilo miliyoni 29 ukaba warinjije miliyoni 31,8$.

Ni mu gihe mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2019/20 amafi yoherejwe mu mahanga yanganaga n’ibilo miliyoni 14.5 byinjije miliyoni 18,8$.

Bivuze ko umusaruro w’amafi wikubye hafi inshuro ebyiri mu ngano mu gihe amafaranga winjiza yiyongereye ku kigero cya 69% ugereranyije ayinjijwe mu 2020/21 n’umwaka wabanje.

Mu 2020/21, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo miliyoni 19.5 by’ibicuruzwa bikomoka ku mavuta y’ibihwagari, soya n’ubunyobwa, bikaba byarinjije miliyoni 23,7$.

Ni mu gihe mu mwaka wabanje ibyo bicuruzwa byoherejwe byageraga ku bilo miliyoni 7,3 byinjije asaga miliyari 7,9 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibyo bigaragaza ko ingano y’ibyoherejwe mu mahanga yiyongereye ku kigero cya 167% mu gihe amafaranga yinjijwe yiyongereye ku kigero cya 198%.

Amafaranga icyayi cyijiza yagabanyutseho 3,9%

Igabanyuka ry’umusaruro winjizwa n’icyayi cy’u Rwanda ku kigero cya 3,9% rishingiye ahanini ku igabanyuka ry’ibiciro ryavuye ku 2,87$ ku kilo rikagera ku madolari 2.62 ku kilo.

Gusa nubwo bimeze bityo NAEB ivuga ko icyayi cyakomeje kuba mu bihingwa ngengabukungu byinjirije u Rwanda akayabo.

Mu 2020/21 u Rwanda rwohereje miliyoni 34,3 z’ibilo by’icyayi gitunganyijwe, bikaba byarinjije miliyoni 90$.

Ni mu gihe mu mwaka wabanje u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo miliyoni 32.6 byinjije miliyoni 93.6$.

Indabo, imboga n’imbuto byinjije miliyari 29.1 Frw

Mu 2020-2021, umusaruro w’indabo, imboga n’imbuto winjirije u Rwanda asaga miliyari 29,1 Frw, akaba yariyongereyeho gake ugereranyije na miliyari 29 Frw zinjijwe mu mwaka wabanje.

Indabo ni zo zagize uruhare rukomeye mu gutumbagiza amafaranga u Rwanda rwinjije muri uru rwego.

Ku birebana n’imbuto, u Rwanda rwohereje ibilo miliyoni zikabakaba eshanu byinjije miliyoni 7,8$ yiyongereye ku kigero cya 4% ugereranyije na miliyoni 7,5$ zinjijwe mu bilo miliyoni 8.5 byagurishijwe mu mwaka wabanje.

Imboga zo u Rwanda rwohereje toni 9.400 zinjije miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yaragabanyutseho 24% ugereranyije na miliyari zisaga 17 z’amafaranga y’u rwanda zinjijwe mu 2019-2020.

NAEB ivuga ko mu rwego rwo kurasa ku ntego yo kwinjiza amafaranga y’u Rwanda saga miliyari mu musaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahangaburi mwaka bitarenze mu mwaka wa 2024, kuri ubu hakomeje hakomeje gushyigikira abahinzi n’abongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.

Leta y’u Rwanda kandi yiyemeje gukomeza gukururira abashoramari kuza ku isoko ry’u Rwanda rwagutse muri uru rwego rw’ubuhinzi by’umwihariko mu kongerera agaciro umusaruro hashingiwe ku bikenewe ku isoko ryo mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Icyayi cy'u Rwanda kiri mu bikunze koherezwa mu bihugu byinshi ku Isi
Umusaruro w'imbuto zoherezwa mu mahanga wariyongereye mu mafaranga winjiza
Imboga nazo ziri mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga ku bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .