2004-2017: Abagize ibibazo byo mu mutwe kubera ibiyobyabwenge bikubye inshuro umunani

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Gicurasi 2018 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangaje ko kuva 2004 kugeza muri Kamena 2017, umubare w’abafite ibibazo byo mu mutwe kubera ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge wikubye inshuro umunani.

Ibi RBC yabitangaje ku wa 5 Gicurasi 2018, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’icuruza ry’ibiyobyabwenge mu Karere ka Kirehe, ku bufatanye n’inzego zirimo iza Polisi y’Igihugu, abanyamadini ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB).

Umuyobozi w’Ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr Yvonne Kayiteshonga, yagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri kwangiza bikomeye abaturage mu Rwanda.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge bihangayikishije inzego z’ubuyobozi kuko kuva mu 2004 kugera muri Kamena 2017 umubare w’ababikoresha bagize ibibazo byo mu mutwe bakajyanwa i Ndera wikubye inshuro umunani.”

Yongeyeho ko mu 2010 mu bitaro byo mu mutwe by’i Ndera hakiriwe abarwayi 994; mu 2015 hakirwa 1432; mu 2016 hakirwa abarwayi 2804 naho kugera muri Kamena 2017 hakiriwe abarwayi bagera ku 1960.

Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Hermogène Higaniro, we yavuze ko mu myaka itanu abafungiwe gukoresha no gucuiruza ibiyobyabwenge bageze ku bihumbi 20.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge bifite ubukana kandi umubare w’ababikoresha usigaye wiyongera kuko mu myaka itanu byikubye inshuro zirenze ebyiri ku buryo uteranyije nko mu myaka itanu hafunzwe nk’abantu ibihumbi 20.”

SSP Rene Irere ushinzwe politiki n’uburere mboneragihugu muri Polisi y’Igihugu y’u Rwanda, yasabye abamotari n’abanyonzi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze kujya batanga amakuru y’ahantu hose hagurishirizwa ibiyobyabwenge kugira ngo bashyikirizwe inzego z’ubutabera.

Akarere ka Kirehe gahana imbibi na Tanzania ni kamwe mu nzira zinyuzwamo ibiyobyabwenge byinshi biturutse muri Tanzania, birimo urumogi n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Uretse mu Karere ka Kirehe, hirya no hino mu gihugu hakomeje ubukangurabamba bugira buti “Twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”.

Umuyobozi w’ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr Yvonne Kayiteshonga
Abayobozi b'imirenge yo mu Karere ka Kirehe
SSP Rene Irere ushinzwe politiki n’uburere mboneragihugu muri Polisi y’Igihugu y’u Rwanda
Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Hermogène Higaniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza