Ambasaderi Cesar yatanze inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Romania

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 Nyakanga 2018 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Igor Cesar yashyikirije Perezida wa Romania, Klaus Iohannis, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cye.

Muri uwo muhango wabaye ku wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2018, Ambasaderi Igor Cesar usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Budage yagejeje kuri Perezida wa Romania, intashyo za Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame anamwifuriza amahoro, ishya n’ihirwe.

Mbere y’uko atanga inyandiko zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Romania, Ambasaderi Igor yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Romania, Monica Dorina Gheorghiţă.

Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zirimo uburyo ibihugu byombi byanoza umubano n’ubutwererane mu rwego rw’uburezi, ubuhinzi, kurwanya ibiza, kurwanya iterabwoba n’ubugizi bwa nabi no kungurana ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga amahoro ku Isi.

Perezida Kagame aherutse kwandikira mugenzi we wa Romania amusaba ko igihugu cye cyashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihigu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Amb. Cesar yagiranye inama kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibidukijije, Ion Cimpeanu, baganira ku bijyanye n’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage yari asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Pologne, Czech, Slovakia, Liechtenstein na Ukraine.

Romania ihagarariwe mu Rwanda na Ambasaderi wayo ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Ambasaderi Igor Cesar mu ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida wa Romania, Klaus Iohannis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza