IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abatwara abagenzi barishimira imikorere mishya yashyizweho na RURA mu kazi kabo


Yanditswe kuya 11-01-2013 - Saa 10:26' na Emile Nsabimana & Olivier Rubibi

Mu gihe guhera muri Gashyantare uyu mwaka ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda bizahabwa imihanda ntarengwa bigomba gukoreramo, abatwara abagenzi mu modoka bavuga ko iki cyemezo kizakemura ibibazo byinshi byagaragaraga mu buryo bwari busanzwe harimo n’icy’impanuka akenshi zaterwaga no gusiganwa hashakwa abagenzi.

Uburyo bushya bwo gutwara abagenzi nk’uko ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda RURA kibitangaza, buha ikigo runaka gitwara abagenzi gutwara abantu bagana mu cyerekezo kimwe ; bitandukanye n’uko byakorwaga ugasanga umuhanda umwe ukorerwamo n’ibigo byinshi.

Ngarambe Charles ukuriye ishyirahamwe ryo gutwara abantu hakoreshajwe imodoka mu Rwanda, yadutangarije ko uburyo bwari busanzwe bwatumaga abatwara abagenzi barwanira abatega imodoka ; rimwe na rimwe bikanatera ibibazo birimo impanuka.

Agaragaza uko yakiriye icyemezo cya RURA, Ngarambe yabwiye IGIHE ati “Iki cyemezo kizavanaho kurwanira abagenzi byari bisanzwe bikorwa ahari ‘agence’ [ibigo bitwara abagenzi] nyinshi. Bizanavanaho ikibazo cy’impanuka kuko abenshi mu bakoraga impanuka babaga bafite umuvuduko munini batanguranwa abagenzi.”

Icyakora hari abagenzi bari batewe impungenge n’iki cyemezo bashingiye ku kuba hari aho kivuga ko niba imodaka itwara abantu bava nk’i Kigali bajya i Nyagatare nta muntu w’i Kayonza igomba gutwara.

Kuri ibi Ngarambe avuga ko ibi bitakabateye impungenge, kuko ugomba gutwara abagenzi mu muhanda Kigali-Nyagatare kimwe no mu yindi mihanda miremire azajya ategura n’uko hajyaho imodoka iva i Kayonza ijya i Nyagatare. Ibi kandi bikabigomba no gukorwa mu bice byose by’igihugu.

Muri iyi gahunda izatangira gukurikizwa muri Gashyantare uyu mwaka, nta kigo gitwara abagenzi cyemerewe gutwara umuntu uterekeza aho RURA yakigeneye. Urugero ni nk’igihe ikigo cyemerewe gutwara abantu ku muhanda Kigali-Huye, aha bikaba bitemewe ko imodoka y’iki kigo yagera nk’i Muhanga cyangwa mu Ruhango ngo ifate abandi bagenzi.

IBITEKEREZO
Hari aho bizabangamira abagenzi.Urugero : nk'abantu bategaga HORIZON kuva Nyamagabe ujya i Muhanga batangaga amafaranga ajyanye n'iyo distance. None bazajya batanga ayo kugera i Kigali kuri VOLCANO. Ikindi kandi hari abakozi bazatakaza akazi. Abo baza abande ? Icya 3 ni uko Customer care izagabanuka kubera ko umucuruzi afata neza abakiriya kurutaho iyo afite umuconcurrent.
Musubize14.01.2013 saa 02:17
bienvenue
Monopole si nziza ku bagenzi ! Nta gihitamo kuzaba guhari, customer care ihagendere !
Musubize14.01.2013 saa 01:14
Beza Divine
Niba bigenze bityo hagomba no kubaho ipiganwa mu guhabwa imihanda kuko hari za Agences zimwe wasanga zunguka cyane igihe,zihawe inzira nziza, ahar'abagenzi benshi, mu gihe izindi zaba zihomba cyane, bitewe n'aho zahawe gukorera hari imihanda mibi, n'abagenzi bake, bikazitera igihombo.
Musubize12.01.2013 saa 14:14
Rukanika
Ni byiza ariko hazajyeho n'amabwiriza abigenga twese tuyamenye
Musubize12.01.2013 saa 12:46
kalisa
iyi gahunda rwose igiye gukora ku bantu bakorago muri ayo ma agence ubwose abantu bagiye kuva ku kazi si benshi ahubwo barabura guhanga utundi tuzi twinshi bari guhagarikira aba bagafite.Mubisubiremo
Musubize11.01.2013 saa 11:39
Tigana
Ariko rero n'aho hantu abantu bategera imodoka hateye isoni.Muzikubite agashyi rwose nabyo nukwiheshagaciro.
Musubize11.01.2013 saa 10:39
Shema
ibyo RURA yakoze ni byo.Mureke bikorwe gutyo ahibwo buri compagnie izakora uko ishoboye ikore neza mu muhanda yahawe.Na ho ubundi ni ko ahandi bikorwa.Ahari amikoro ahubwo buri région iba ifite compagnie yayo.Nimubireke murebe
Musubize11.01.2013 saa 10:11
mugabe
Abanyarwanda bakwiye kumenyeshwa mbere iyi gahunda nabo bagatanga ibitekerezo kugirango abantu babone services nziza ! Urugero Ndimo kwibaza ukuntu company imwe izatwara abantu tuvuge Kigali-Huye ; concurrence hagati ya Horizon na Volcano yatumaga haboneka service nziza !! Nkubu ntuye Kabeza ariko imikorere ya KBS hagati ya Giporoso na Rubirizi mbona bidakora neza ; ziri bus nini kugirango zuzure zihaguruke bisaba igihe kinini cyo gutegereza kandi, izi bus ntizajya muri gare ya giporoso kandi ariho abagenzi baba bageze ahubwo zigafunga umuhanda muto aho ziba ziparitse ? kuki.Kuki ziriya bus ziva muri gare giporoso zijya rubirizi zidahagurukira muri gare ? Abantu bakenewe kumenyeshwa plan za service bazakenera kandi batanta ibitekerezo
Musubize11.01.2013 saa 09:04
MS
ibyo uvuze nibyo ! RURA yikorera ibyo yishakiye itabnje kureba neza ingaruka bifite. twebwe abagenzi bari kumuhanda- dutega tax turabibona kandi ingorane duhura nazo ziragaragara. kumuhanda kabeza -mumujyi duhura n'ikibazo cyo gutinda duregereje imodoka kandi RURA yavugaga ko ari uburyo bwiza bwo korohereza abagenzi- nihehe monopoly yigeze ikora neza ? mbere yuko ibyo bishyirwa no muntara hose RURA yakabanje igakora igenzura mu mujyi wa kigali noneho ikareba ibibazo birimo kandi ikabikorana n'abagenzi bakabitangaho ibibitekerezo-igenzura rigakorwa nabagenzi ubwabo kandi ibyavuyemo bikamenyeshwa abaturage. kuko batangira ibintu batubwira ko ari byiza ariko noneho twashaka ibyo batubwiraga tukabiurage abaturage bagaragaza ibibazo bahura ntibikemurwe ; wabaza uti turabishakira umuti, umuti ukazaba mahera nkamahembe ......... ubwo se ? ikibazo cyumuntu wa kayonza ajya nyagatare or muhanga ajya huye.......tubitege amaso
14.01.2013 saa 00:48
adela
Rwanda uraganahe ?
Musubize11.01.2013 saa 07:22
fifi
Ndi umwe mu bagenzi bakoresha cyane uburyo bwo kugera aho nshakira imibereho buri munsi nkoresheje gutega imodoka za agence imwe ; aho nturuka hari za agences zahakoreraga usanga zaragerageje kunoza services zitanga kubera ko bakorera muri competition. nkibaza noneho, niba agence imwe ihawe ahantu, service izatanga ifite monopolie aho hantu, mu gihe ibaye mbi bizabazwa nde ? ese abagenzi bo ntibarenganyijwe mu guhitirwamo aho bagomba kubona service ?ese murabona byo bitazagira ingaruka ku masaha y'ingendo bifitanye isano n'ubushobozi bwa za agences zashyizwe ahantu aha n'aha ? iki cyemezo cyari gikwiye kureba ingaruka, nziza cyangwa mbi, kuri buri ruhande rurebwa n'iki kibazo.
Musubize11.01.2013 saa 06:11
Musana
Igitekerezo cyawe nicyo pe1Ubundi business itera imbere iyo hari concurrence kandi igihe cya monopoly ntabwo ikigezweho muri business.Ese kugirango agence ihabwe ligne hazaba ipiganwa ? nkunzi ? Numva hari byinshi byari bikwiye kubanza gusobanurwa mbere yo gutangira iyi gahunda dore ko no mu mujyi wa Kigali hakorewe igerageza abagenzi binuba
Musubize11.01.2013 saa 06:09
abdalah
Ibi byose ni akavuyo muzanye !! Ntabwo abagenzi tubyishimiye, kuko hari igihe uba ukunze agenze iyi niyi akaba ariyo ufata. Naho ibi ni ukudushyira mu nyungu zanyu bwite(Gusa). Ibi bintu ni bibi rwoseeee !!! Muri business ntabwo hazamo ngo mparira ncuruze ibi ngibi nawe ucuruze ibi !! Ese customer care izavahehe niba nziko nta competition cg Concurrence mfite !!! Mugiye kujya mutuburabuza uko mwishakiye kuko ntahandi tuzaba dufite tujya...
Musubize11.01.2013 saa 04:28
Gandi
no comment
Ibibazo bizaba byinshi, niba company 1 iziharira ligne izajya ikora nk'uko yishakiye maze abagenzi bahure n'ingorane. Muzare Kabeza, ziriya bus za KBS zitwara abantu nk'abatwara imizigo. Barapakira k,uburyo no guhumeka binanirana, abandi inzugi zikabafata, mbese nuko ntakundi byagenda abagenzi ntibaongeye kugenda muri KBS. Rwose KBS yisubireho itange servise nziza, kandi ntabwo bahomba bapakiye byibuze abagenzi 50 ahu kuba 80. Ubundi places ni 37 , ariko usanga abahagaze bakubye inshuro 2 abicaye. KBS mwisubireho rero.
Musubize11.01.2013 saa 03:45
rudaduka
ndagirango nunganire rubaduka, KBS yari ikwiye kwita kw'isuku y'imodoka zabo kuko wibaza niba zoga, ndetse bashyizemo na poubelle byafasha abagenzi. Ikindi bagerageze gushyiraho gahunda ihamye kuko usanga umuntu amara amasaha 2 ayitegereje.
14.01.2013 saa 02:43
uwimana
ibi nta nyungu namba bifitiye abagenzi, uhubwo ni uburyo bwo kugabanya ibihombo bya agences de transport, nk'aho byatangiye GIcumbi Kigali, byatumye nk'abakozi bajya ku kazi ka mugitondo bakerezwa kubera ko batwarwaga n'imdodoka 03 none ubu ni 02 bigatuma hari abasigara. RURA itekereze no ku nyungu z'abagenzi kuburyo taxi zizajya zikereza cyangwa zisiga abagenzi kubera gukata amatike arenze imyanya zizajya zitanga indishyi kubo zasize. Iyi system kandi irashyira iyo gu privatiza imihanda ikajya igurwa na agence de transport izajya itangira imosoro rimwe muri RRA, ibi bikazagabanya tx evasion bikajyana ku iterambere. ni ngombwa ko rero RURA itekereza ku nyungu za bose muri iyi gahunda kugira ngo igerweho neza.
Musubize11.01.2013 saa 03:30
Umusomyi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!