IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abanyemari ntibakwiye kumva ko imari ishorwa mu bucuruzi gusa


Yanditswe kuya 25-01-2013 - Saa 18:00' na James Habimana

Mu nama yahuje abikorera, abayobozi b’inzego z’ibanze, RDB na RALGA mu kurebera hamwe uburyo habaho ubufatanye hagati y’izi nzego mu guteza imbere igihugu ; Minisitiri w’intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yashishikarije abikorera gucuka kuri Leta bakishakamo ibisubizo.

Muri iyi nama yarimo abayobozi b’intara, uturere, n’abashoramari batandukanye, haganiriwe ku buryo haramutse habayeho ubufatanye bwiza hagati y’abikorera n’inzego z’ibanze igihugu cyatera imbere bityo ijambo kwigira rikarushaho gutezwa imbere hadategerejwe inkunga.

Nkubiri Alfred ukora ibikorwa by’ishoramari mu buhinzi n’ubworozi byo gucuruza ikawa mu turere turenga 10, yasabye abashoramari kutumva ko bajya mu mahanga kurangurayo ibyo bacuruza gusa, ko ahubwo banashora imari yabo mu giturage mu buhinzi kuko kuko na bwo bwinjiza.

Minisitiri w’intebe yasabye abashoramari bo mu Rwanda n’abikorera muri rusange kumva ko badakwiye gutegereza ubufasha buva kuri Leta, ko bo ubwabo bagomba kubanza kwishakamo ibisubizo bashora imari aho itari Leta ikaza ari umufatanyabikorwa wa kabiri. Ati “Mwumva iyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agiye mu gace runaka abantu bamusaba ko abubakira hoteli. Ubundi ibi bigomba gukorwa namwe abikorera kuko biri mu bizatuma mwiteza imbere ndetse n’ako gace kagatera imbere, ariko kubera ko mutabikora ni yo mpamvu mubona Leta ibyikorera.”

Minisitiri w’intebe kandi yasabye abikorera gucika ku muco wo kumva ko gutera imbere ari ukujya mu mahanga gukora ubucuruzi, abasaba gushora imari hasi mu turere kuko hari byinshi batageraho kandi byabateza imbere.

Abayobozi b’uterere na bo bahawe impanuro ko bagomba kugirana imikoranire myiza n’abikorera bari mu turere twabo n’umuco wo kwambura ba rwiyemezamirimo ugacika burundu, basabwa icyakora kubikorana ubushishozi kuko hari ba rwiyemezamirimo badakora neza ibyo baba biyemeje cyangwa ntibanabirangize.

IBITEKEREZO
@Ntarugera, Igihe washakiye akazi nturakabona ko mbona kwandika hano usa nuwiyamamaza nyamara mubyukuli uterekana Point na Facts zibyo uvuga ? uwo bacutsa ntanalindira ko babimubwira kuko natabona umugabulira yicaye , igihe kizamuhagurutsa ashake imibereho !!!
Musubize26.01.2013 saa 12:44
gahizi
Nitwa Ntarugera François. Nkaba nkunda gusaranganya ibitekerezo n'abandi bitari ukwiganza cyangwa kwigunga. Gucuka cyangwa gucutswa bigomba gukoranwa ubushishozi kuko hari ubwo wacutsa umuntu atarashobora kumenyera ibisimbura ibyo yaramenyereye ukaba umuvanye naho yarari.Yaba rero Minisitiri w’intebe Habumuremyi Pièrre Damien usaba akomeje abikorera ku giti cyabo ko bakwiye gucuka bakumva ko ibikorwa byinshi bikorwa na leta ari uko abashoramari baba bagaragaje ko batabyitayeho cyangwa batanafite imboni ibona inyungu zirimo byaba byumvikana mu gihe abo bashoramari biteguye kubyumva . Ibi byagarutsweho nba na Nkubiri Alfred , umushotramari ucuruza ikawa mu Rwanda mu Turere tugera ku 10 wemeza ko mu Rwanda hari inyungu kurusha kujya hanze yacyo.Twizere ko iyi nama yashoje i,irimo yayo byumvikanye ko gusigana mu iterambere ry'igihugu ari ubusembwa. Ntarugera François
Musubize25.01.2013 saa 11:06
Ntarugera François

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!