IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abanyarwanda biga mu mahanga barasabwa kuba aba ambasaderi beza


Yanditswe kuya 12-08-2012 - Saa 05:23' na Habimana James

Mu gihe kingana n’ibyumweru 2 Abanyarwanda biga mu mahanga bari bamaze Mu itorero ry’igihugu i Gako mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2012 barisoje kumugaragaro aho basabwe kwihesha agaciro ndetse no kugahesha igihugu cyabo mu bihugu bitandukanye baturutsemo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, mu ijambo rye yavuze ko Minisiteri ayoboye ndetse n’izindi minisiteri zitandukanye, zitegura iki gikorwa ngaruka mwaka cyo gushyira aba banyarwanda biga mu mahanga mu itorero, mu rwego rwo kubagaragariza iterambere igihugu cyabo cyiba kimaze kugeraho ndetse no mu buryo bwo guhuza Abanyarwanda baba hanze yarwo n’abo mu Rwanda, kugira ngo bungurane ibitekerezo bityo biyubakire igihugu.

Louise Mushikiwabo kandi yasabye izo ntore gukomeza kubumbatira umuco nyarwanda aho biga hose, gusakaza indangaciro nyarwanda, gutanga umusanzu wabo bazana ubumenyi baba baragiye gushaka hanze kuko ngo igihugu cyiba kibatezeho byinshi.

Yamaze impungene abanyarwanda baba hanze kuko ngo n’iyo yaba ari umunyarwanda umwe, igihugu cye kigomba kumukurikiranira bugufi kikamenya uko afashwe, ariko abasaba ko nabo ku giti cyabo bagomba kubanza kwihesha agaciro kuko ntawaguha agaciro wowe utakihesheje.

Umukuru w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface, nawe yahaye impanuro izi ntore z’abanyeshuri kutazibagirwa impanuro baboneye muri iri torero, ahubwo bazikwirakwiza biga mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati “mu bihugu bisaga 19 muturutsemo, ibi bivuze ko igihugu cyanyu gifitemo ba ambasaderi bagihagarariye, bityo iryo zina ry’igihugu cyanyu muzariheshe agaciro kandi namwe muzaba mukihesheje.”.

Mukandekezi Angelique watururutse mu guhugu cya Uganda, yatangarije IGIHE ko nyuma yo gusoza iri torero, avanyemo intego z’uko agiye gukomeza kugararagaza isura nziza y’u Rwanda mu gihugu aturutsemo kuko ngo akenshi wasangaga hakiri abantu bamwe bavuga amateka y’u Rwanda uko atari.

Yakomeje agira inama urubyiruko rugenzi rwe ko kugira ngo igihugu cyabo gitere imbere, bo ubwabo aribo bagomba kubigiramo uruhare kuko ngo icyo urubyiruko rwiyemeje ntacyarunanira.

Izi ntore zisoje itorero ry’igihugu ni 281, abasore 215 n’abakobwa 56. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ab’ingabo, aba polisi ndetse n’abaturutse muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, iy’uburezi n’izindi.

IBITEKEREZO
ni byiza cyane ariko muzatekerezeno kubari muri kaminuza batarako gahunda y'itorero ry'igihugu
Musubize14.08.2012 saa 07:29
HABIMANA Erick
Mushikiwacu araberewe dise we !!
Musubize14.08.2012 saa 05:08
Alex
politike iragukina iyo uyihunze ariko ni ukwihangana nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi u Rwanda ruzatera imbere humvwa ibitekerezo no kwihanganira kwishyira ukizana kwa buri wese.
Musubize13.08.2012 saa 08:15
gerard karega
ariko muba bazima ? izo comments se mwazishyize hehe ? mube aba professional journalists nahubundi muraza kuduca kuri uru rubuga
Musubize13.08.2012 saa 04:02
kimir sung
ariko se harya kujya mw' itorero ry' igihugu ni requirement ? Kimwe no kujya muri RPF mbona byarabaye nk' itegeko iyo ushaka kub i Rwanda with security sociale ! Njye niga hanze, numva nafasha u Rwanda muri byinshi yewe nkanavuga ibyiza byarwo, ariko politike sinyikunda ! Mwangira inama kuri way out kuri iki kibazo... kuko kabisa politike iyo uyigiyemo zigahindura imirishyo ugira ibibazo byahatari !
Musubize12.08.2012 saa 12:19
mahoro
ubutumwa bwiza rwose ndetse bigarurira bamwe icyizere baba baraturutse hanze iyo bari guhaha ubumenyi barataye cg barapakiwemo kunva ntacyo igihugu cyabo kivuze ,ibi mbivuze kubera agahinda natewe rimwe nabanyarwanda (bamwe ) bigaga mu bu birigi,bava murwanda baruzi neza bagera iyo za burayi, bagahura nabantu bahora bavuga urwanda nabi ukibaza icyo bo aricyo bakakuyobera ,nuko ugasanga nabo basore ndetse ninkumi bamwe kugira ngo babashe kuganira nabo babyina iyo ntero igayitse non seulement idahesha urwanda agaciro ariko nabo ubwabo ubwo murunva ako baba bafite. nyabuna mumenye ko mbere yuko umuntu agushuka uba uzi ukuri,jya umwigisha umubwire ko yanatakaye kuko kuba hanze rimwe na rimwe uratakara pe, hari nabatinya kuvuga na ikinyarwanda !! nakaga barimo rwose , ,ukabura reperes, nuko ukavuga iwanyu nabi kugira ngo abazungu bakugirire impuhwe ariko uba ubaye imbwa ndetse ubyiyemeje. muhinduke abagabo aho muri hose niyo waba uri umwe ,....Be blessed rwanda
Musubize12.08.2012 saa 10:42
POA
ko mbona ari abasirikare ????????????
Musubize12.08.2012 saa 09:23
major
nabo mu burayi muzadutegurire iyo ndyoheshabirayi kandi tuzayitabira mba ndoga ruhuga
Musubize12.08.2012 saa 06:27
karubanda

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!