IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abanyarwanda 6 biyongereye kuri lisiti y’abo USA yashyiriyeho igihembo kuzatuma bafatwa


Yanditswe kuya 8-08-2012 - Saa 06:07' na IGIHE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho igihembo cy’amafaranga ku muntu wese uzatanga amakuru ku bantu 6 bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubu baburiwe irengero.

Aba baje biyongera kuri 3 basanzwe barashyiriweho ibyo bihembo barimo n’ushakishwa kurusha abandi ari we Kabuga Felicien. Buri umwe yashyiriweho miliyoni 5 z’Amadolari y’Amerika.

Stephen J. Rapp ushinzwe gukurikirana ababuriwe irengero muri USA avuga ko abashakishwa ari Pheneas Munyarugarama, Fulgence Kayishema, Charles Sikuwabo, Ladislaus Ntaganzwa, uwitwa Ryandikayo na Aloys Ndimbati.

Aganira n’abanyamakuru ubwo yagirira uruzinduko ruto ku kicaro cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruri Arusha, Rapp yagize ati : “Hazabaho guhembwa amafaranga n’ubwo atangana n’ayashyizwe kuri kabuga n’abandi babanje.”

Yongeyeho ko amadosiye y’aba 6 agomba kugezwa i Kigali vuba kuko ICTR izafunga imiryango yayo vuba.

Amadosiye ya Felicien Kabuga, Protais Mpiriranya na Augustin Bizimana yo azashyikirizwa Umushinjacyaha w’urwego ruzasimbura ICTR rwahawe izina rya Mechanism for International Criminal Tribunals (MICT).

Rapp na we wigize gukora muri uru rukiko rwa Arusha guhera mu 2001 kugeza 2007, yavuze ko gushyiraho amafaranga byagize uruhare runini mu gufata bamwe bamwe mu bashakishwaga aho bamwe ubu bakatiwe, abandi bakagirwa abere. Abenshi kandi bafatiwe mu karere k’ibiyaga bigari no mu Burasirazuba bwa Afurika ariko hari n’abafatiwe mu Burengerazuba bwa Afurika ndetse n’u Burayi.

Yasobanuye ko iki gihembo cy’amafaranga kizashimangirwa ku gaciro k’amakuru azaba yatanzwe ndetse n’ingaruka umuntu ashobora kugwamo mu gushaka amakuru. Hazanagenderwa kandi ku buremere ushakishwa akurikiranyweho.

Yavuze ko muri aba, ushakishwa kurusha abandi ari Munyarugarama kubera uruhare runini akurikiranyweho mu buhotozi yakoreye mu Rwanda ubwo yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel akaba ari we wari umusirikare mukuru mu nkambi ya gisirikare ya Kigali.

Bivugwa ko yateguye akanashyira mu bikorwa uburyo bwo kwica Abatutsi mu duce dutandukanye mu mujyi wa Kigali.

Izindi dosiye zoherejwe mu Rwanda uretse iya Munyagishari na Munyarugarama zajuririwe bityo urukiko rukaba rutarafata ibyemezo bya nyuma bizohereza mu Rwanda.

Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe hanze y’u Rwanda, Siboyintore Jean Bosco atangaza ko bishimiye iki gikorwa kuko ngo ari inkunga ikomeye mu butabera.

Mu butumwa bugufi (SMS) yoherereje IGIHE, Siboyintore yagize ati : “Twishimiye iyo nkunga mu butabera, bigaragaza ko Amerika yahagurukiye guca umuco wo kudahana ishyiraho kiriya gihembo.”

Yakomeje asaba ababa bafite amakuru yerekeranye n’aho abo bavuzwe baba bihishe bagana Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bakabaha amakuru bityo uzatanga amakuru afatika azatuma bafatwa bagashyikirizwa ubutabera azahabwa icyo gihembo.

Abagera kuri 92 bakurikiranyweho kugira uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho amadosiye yabo ari mu rukiko rwa Arusha.

Kugeza umwaka ushize, abagera kuri 50 baciriwe imanza aho 42 bakatiwe naho 8 bagirwa abere, ariko 19 baracyaburanishwa kugeza ubu.

Ku ifoto hejuru : Stephen J. Rapp

IBITEKEREZO
OHHH Uwampa ushyira ibi bisubizo mu kingereza bakabisoma, bakareka guhora basa nabahoza umwana ngo cira aha mukubite ma...!!!
Musubize14.08.2012 saa 09:10
Turamye E
IBI NI IKINAMICO TU
Musubize14.08.2012 saa 09:04
Turamye E
....Deux poids... deux mesures ! Ubu rero tugire ngo ibyo yavuze byibagiranye ! Ushobora gusanga na bariya yashyize ku rutonde baranapfuye ! maze bakaba barimo gushakisha za Balinga ! Ninde uyobewe serivise z'ubutasi za Amerika ? Niba bariya bantu bakiriho, ni ngombwa ko zibafata, ariko sintekereza ko bariya bantu bababuze burundu ! Ese koko nicyo kibazo guhangayikishije Leta Zunze ubumwe za Amerika ? Biteye kwibazwaho !
Musubize10.08.2012 saa 06:25
Hamakinsjold
bite byanyu sha mwaretse kujya mwivanga muri politique kandi mutari politicien
Musubize10.08.2012 saa 01:49
baribeshya
Ariko se ibi ni ibi ki ? Mu kanya bati : Leta zunze ubumwe z'Amerika zahagaritse inkunga zageneraga u Rwanda mu rwego rwa gisirikari,mu kandi kanya bati zatanze amafaranga yo gufata abicanyi. Nta mfashanyo Leta zunze ubumwe z'Amerika zitanga uretse mu gushyigikira inyeshyamba mu guhirika ubutegetsi. Ibyo zabikoze henshi na nubu zikibikora kandi ntibizagira iherezo.
Musubize9.08.2012 saa 13:04
Barabeshya
Sasa rero,abanyarwanda tugire icyo bita analyse profond,igikozwe cyose n'abazungu tugitambuwe tumenye icyo gisobanuye.ibyabo ntibisobanutse neza mwitonde.
Musubize9.08.2012 saa 04:21
Kabwene
Nemeranya na MB. Ya MANA, ya MANA ITAGIRA AMARANGAMUTIMA.
Musubize9.08.2012 saa 01:44
Mujyanama
Hari uwabivuze neza ati iyi ni ikinamico. Niba hari uwibwira ko hari urukundo abazungu badufitiye arambabaje. Niyo twapfa tugashira nta kibazo, ariko isoko ry'imbunda rigakomeza n'imitungo kamere y'Afrika ntihagarare kugenda.Ubundi tugahora iwabo mu nzinduko ngo ziranga umubano mwiza dufitanye !!
Musubize9.08.2012 saa 00:51
citoyen
birabaje kubona umuntu yituka ngo abirabura bafite ibikoma mumutwe kandi nawe ariwe . yewe ubwose umuzungu asomye ibyo wanditse yabuzwa niki kugusuzugura nawe uruwo gucirwa urubanza kuko watutse abirabura kandi nawe utiretse keretse niba uri umuzungu .uzisubireho .ntimugaterwe ngo namwe mwitere
Musubize8.08.2012 saa 20:47
ndagijimana
MWIRIWE NONEHO KOKO AMERIKA MUBONA IDAKINA UMUKINO WAMAYOBERA NGAHO IHAGARITSE INKUNGA KANDI IKOMEJE GUSHAKA AABAKOZE JENOSIDE MU RWANDA,AHA NIBAKOMEZE BATEKEREZE BAZASANGA IBYO BAKOZE NTACYO BASHINGIYEHO HANYUMA BISUBIREHO PEEEEEEEEEEEEEEEE.
Musubize8.08.2012 saa 12:59
fofo
Mbega uburyarya bwaba bazungu ! mwaramenyekanye.
Musubize8.08.2012 saa 12:39
urugero
Amerika weeeeee...iragatsindwa iyi yo ntinagira uruhande ibogamiramo ishobora gufasha leta inagurisha imbunda abayirwanya ! Kiriya gihugu kiragatsindwa...nicyo cyafashe iya mbere muri ONU cyamagana itabarwa, nicyo cyafashe iya mbere nyuma y'amahano, nicyo cyafashe iya mbere mu ntambara ya congo kirinumira, nicyo cyafashe iyambere ubu gitangiye kuyamagana...! Bavandimwe dupfa ubusa buriya Amerika ni uburozi bwuzuye bwashegeshe isi yose ! Ntihazongere amakosa namwe twemera gukorana nayo..gusa iyo wanze nabwo baraguhitana ! Ubumwe bwuzuye hagati y'abanyarwanda bose umwe yemera ikibi yakoze nibyo bizadukiza bariya bantu naho ubundi iyo dusubiranamo nibyo bashaka weeeeeeeeee !
Musubize8.08.2012 saa 10:29
nziza
Iyi n'imikino America irimo gukina, barashaka kwereka abanyarwanda ko ntaho babogamiye kuburyo ejo hazaza nibasha gukurikirana kagame muri ICC bizitwe ko ntaruhande babogamiye ho, kandi binagaragare ko ari igihugu kitarobanura abanyabyaha. Ibi byose n'ikina mico. Iki kigoryi ngo ni Stephen Rapp cyabanjye kigakurikirana George Bush na Dick Cheney bo bateye Irak nta mpamvu ifatika barangiza baga tortura (torture) infungwa z'intambara i Gwantanamo kandi bitemewe n'umuryango mpuzamahanga
iyi USA irabyinisha u Rwanda Muzunga tu !!!
Musubize8.08.2012 saa 08:20
john
Uyu muvuga hano witwa Munyarugarama, baramushakishiriza he, kereka nibajya mu ijuru kuko nzi neza ko uyu mugabo yitabye rurema kera rwose, aka ni akumiro !!!!!! kereka niba bazashyiraho ni urukiko rwabapfuye !!!
Musubize8.08.2012 saa 07:40
rubasha
Uyu ni umutwe bari guteka kugirango bakomeze babahe ya nkungu bitwa ngo barahagaritse. Buriya ejo Rwanda izatangaza ko yabafashe kugirango babone ubwo bubonamaso.
Musubize8.08.2012 saa 07:31
Gashegu
ABAZUNGU NIBAGENDE NI INCAKURA BAGIRA AMAYERI MENSHI NAHO TWEBWE ABIRABURA MUMITWE YACU HUZUYE AMAZI GUSA !! Aba se kAndi sibo bamaze iminsi basebya kagame ngo leta ayoboye yamaze abanyekongo, sinabo se bavuze ko kagame yakoze jenoside atsemba abahutu !! Imigambi yabo ntayindi ni ukwanganisha abanyarwanda bagambiriye kwereka umwe wese ko bamushigikiye, bityo marionnetes z'abahutu n'abatutsi zishaka ubutegtsi zigakora ibyo bashaka inzirakarengane z'abanyrwanda bamoko yombi bakahashirira NTIBIZABATANGAZE MUMYAKA IRIMBERE BATANZE ZA MILIYONI NGO BARASHAKISHA ABAHOZE MURI FPR, IBIHUTU NABYO BIZATANGIRA BYIHIMURE NKUKO IBITUTSI BIRIMO KWIHIMURA, I HATE MY PEOPLE , BAHUTU BATUTSI MWARETSE TUKUBAKA IGIHUGU KITAGENDERA KUMACAKUBIRI, KUKI WOWE MUTUTSI WIRIRWA UHIGA UMUHUTU KANDI UZI NEZA KO ABAGUTERA INKUNGA ARI NABO BAZATERA UMUHUTU INKUNGA BAMUSABA KUGUHIGA ??? EJO ABAHUTU NIBAFATA UBUTEGETSI UZASANGA NABO BIYEMERA NGO BAKUNZWE N4ABAZUNGU !!! NDABASHINYITSE MWESE ABAHUTU N'ABATUTSI MURI INJIJI KUKO IYO MUBA ABANYABWENGE MWARI KWICARA MUGASABANA IMBABAZI MUKUBAKA IGIHUGU KIZIRA IMYIRYANE, OTHERWISE KUVA MUTARUMVAKO ABAZUNGU BABASHUKA IBYANYU NIBIREBIRE, ABAFARANSA BASHUTSE INTERAHAMWE NONE ABANYAMERIKA BARIMO GUSHUKA INKOTANYI, NZOBANDEBA AMAHEREZO YANYU MWESE KUKO AMATEKA NTABWO AJYA ABIGISHA. MUZAHORA MURI VAMO NJYEMO ??? UMUHUTU AHIRIKWE UMUTUTSI YIMIKWE ? N_HANYUMA UMUTUTSI NAHIRIKWA UMUHUTU YIMIKWE, UBWO SE MUZAHORA MURI URWO KUGEZA RYARI ??? NONE SE AMERIKA NIBA IKUNDA ABO IMAZE IMINSI ISHINJA UBWICANYI MURI KONGO KUKI IDAFATA ZIRIYA MILIYARI NGO IZIHE URWANDA RWUBAKE IMIHANDA N'AMAVURIRO, ??? ABANYARWANDA RERO NAMWE MWAMENYEREYE GUCINYA INKORO MURISHIMYE NGO MURAKUNZWE, END YET MWIBAGIRWA KO MWENE MADAMU ABA ABAKINA AMACENGA ABIBA INZANGANO HAGATI YABAHUTU NABATUTSI , MWIBUKE KO NABAHUTU BICIWE KANDI ABAZUNGU BARABIZI KUKO ARIBO BATANZE IMBUNDA, MUHORA MUTUBWIRA KWIHESHA AGACIRO ARIKO NTIBIZAGERWAHO MUGIHE ABAKOLONI BAKIBIBA INZANGANO MUBANYARWANDA MUKEMERA, NANGA INERAHAMWE URUNUKA ARIKO NANONE NINKOTANYI ZARISHE, SO ABISHE BOSE NIBAHANWE CG BOSE BABABARIRANE TWEBWE RUBANDA RUGUFI TUGIRE AMAHORO KUKO UMUTURAGE WUMUTUTSI NUWUMUHUTU NTACYO BAPFA BYOSE BITERWA NIBISAHIRANDA BYITWAZA KO BIRENGERA AMOKO BIKAYARYANISHA. I HATE MY PEOPLE BECAUSE IS STUPID
Musubize8.08.2012 saa 07:14
MUTARA RUDAHIGWA
Uwiteka agufashe umenyeko ikibazo cy'u Rwanda atari Hutu Tutsi ahubwo ari ikibazo duhuriyeho Nabandi b'Anyafrika bose cy'ubukene, ubujiji, gusuzugurwa, kutihesha agaciro n'ibyacu, kutamenya gushyira hamwe ngo turebe kunyungu zacu twese duhuriyemo. Iyo stupidite uvuga mpamyakonawe yakugezemo yibanira nawe kandi niwemera kwicisha bugufi, niwigiramo kubabarira, nurenga amateka ukareba imbere uzamenya ukuri.
9.08.2012 saa 04:56
RWANDAN
Ubuse Terminator kirimbuzi Ntaganda nib'atari muri aba batandatu,ntimubonako iki ar'igipindi cya Marume SAM ?
Musubize8.08.2012 saa 06:54
zephyr
Ariko mwe mwibwira ko USA yakuyeho inkunga yu Rwanda ???? ubwose $200,000 niyo nkunga baduhaga ??
Musubize8.08.2012 saa 06:45
KKK
Banyarwanda nshuti zanjye nkunda vraiment umukino america ikina maze kuwurambirwa, america ngo ihagaritse inkunga yahaga urwanda none ngayo bagiye kuyapfusha ubusa, Ye nibyo gufata abakoze Jenocide nyamara icyakabaye icyambere kwari ugufasha abayirokotse. Dore ayo bagafashishije abarokotse Jenocide bagiye kuyaha abayikoze n'abifuza kuvusha amaraso y'abanyarwanda, nonese mutekereza ko umunyarwanda uba mu rwanda ariwe uzi aho bariya bagabo baba cg abicanyi bagenzi babo nibo bahazi ? Ibyo America ikora nukugirango ifashe abashaka kuvusha amaraso y'abanyarwanda mwibanga, kuko hagati yabo nibo bazi aho bagiye bihishe rero bene wabo bashobora kubagaragaza. Erega bariya bantu babaye ibyihebe kuburyo bamwe bashobora kwitanga bakabwira bene wabo kuberekana maze ifaranga bakarikwikira umufuka, imigambi yo gucamo abanyarwanda bakayisohoza dore ko baba babonye imfashanyo. NSHUTI ABAZUNGU NABAGOME BAKWEREKA KO BAKWITAYEHO NYAMARA BARI KUGUSENYA, BARI KUKUMARA.
Musubize8.08.2012 saa 06:36
pepe
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!