Abakozi 20 bakorera Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) batangiye amahugurwa i Nyakinama mu karere ka Musanze, ku bijyanye no kuvugurura inzego z’umutekano.
Aba bakozi biganjemo abenegihugu ba Sudani y’Amajyepfo, kuri uyu wa mbere tariki 04 Gashyantare 2013 batangiye guhabwa amasomo azamara ibyumweru bibiri, hagamijwe guha imbaraga urwego rw’umutekano nk’igihugu kicyiyubaka.
Brig. Gen. Jacques Nziza Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo z’Igihugu, yavuze ko u Rwanda rwishimira gutanga inkunga yarwo mu kwiyubaka kwa Sudani y’Amajyepfo, nk’igihugu kikiri gito kandi gisohotse mu mvururu.
Akomeza atangaza ko iterambere ry’urwego rw’umutekano, ari umusingi mu iterambere rya Demokarasi, imiyoborere myiza, ubutabera, kugendera ku mategeko ndetse n’iterambere rirambye.
Umuyobozi w’ikigo cy’Amahoro cy’u Rwanda (Rwanda Peace Academy) Col. Jules Rutaremara, yatangaje ko ayo mahugurwa yitabiriwe n’abantu 20 bagizwe n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivile bakorera Umuryango w’Abibumbye, barimo Abanyasudani y’Amajyepfo 17 n’abandi 3, aho bategurirwa kuzakomeza inshingano igihe uwo muryango uzaba utakibarizwa muri icyo gihugu.
Aya mahugurwa yateguwe n’Urwego rw’Umuryango w’Abibumye rushinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS), ishami ry’Umuryango w’Abibumye rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) ndetse na Leta y’u Rwanda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umushinga w‘itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ntuvugwaho rumwe
18.05.2013 |
|
Gakenke : Gahunda yo guhuza ubutaka yavanyeho ubusuhuke
18.05.2013 |
|
Ku bufatanye bwa CNLG na RGB hateguwe imikino yo kwibuka abakunzi ba siporo bazize Jenoside
18.05.2013 |
|
INATEK yafunguye ishami mu karere ka Rulindo
18.05.2013 |
|
Hari byinshi Rwanda Day imaze kugezaho abanyarwanda
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |