IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abagore bakomeje gufata umwanya wa mbere mu gucuruza ibiyobyabwenge – Polisi


Yanditswe kuya 18-11-2012 - Saa 09:53' na James Habimana

Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’igihugu Supt. Emmanuel Ngondo, aravuga ko abagore bakomeje kwigaragaza cyane muri bamwe mu bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Impamvu nyamakuru igaragazwa n’uru rwego rwa Polisi y’igihugu ituma ngo abagore bakunze kurangwa muri ibi biyobyabwenge, harimo ngo kuba babishyira ku mibiri yabo ndetse ugasanga bambara imyenda minini mu rwego rwo guhisha ko hari icyo batwaye.

Ubundi buryo Polisi y’igihugu ivuga ko bukoreshwa n’abacuruza ibi biyobwabwenge, burimo nko ku bihisha mu mu mabido ndetse no ku bishyira mu mu mifuka ya sima kubryo ngo wakeka ko nta bindi bintu birimo.

Icyegeranyo cya Polisi y’igihugu cyo mu mwaka wa 2011, cyerekana ko abagore bagera kuri 261 batawe muri yombi bacuruza ikiyobyabwenge cya Cannabis n’aho abagera ku 183 batabwa muri yombi bazira gucuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Amakuru dukesha The New Times aravuga ko muri uyu mwaka wa 2012, abagore bagera ku 165, bamaze gutabwa muri yombi bazira gucuruza ikiyobyabwenge cya Cannabis n’aho 106 bakaba baratawe muri yombi bacuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Supt. Emmanuel Ngondo yakomeje avuga ko ibiyobwabwenge byinjira mu Rwanda, usanga bituruka mu bihugu bya Tanzaniya ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukuru wa Polisi y’Igihugu Emmanuel Gasana, arasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo guhashya ibi biyobyabwenge dore ko ngo na Polisi y’Igihugu iticaye ubusa aho ngo ikomeje gutanga inama hirya no hino mu gihugu no mushuri mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano akenshi waginzwa n’abanywa ibi biyobyabwenge.

Bumwe ngo mu buryo Polisi y’Igihugu yifashisha mu guhangana n’aba babicuruza, birimo, gukoresha imbwa zitahura ababifite, ndetse no gukaza gusaka ibi biyobyabwenge kuri bariyeri zitandukanye.

Ingingo ya 594 y’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese bigaragayeho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no ku bicuruza, ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ndetse n’itatu kandi agahanishwa gutanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 500.

IBITEKEREZO
women empowerment please.
Musubize23.11.2012 saa 03:19
muhari
abo bagore bazajye kwibera hollande, mexique cyangwa washington aho rwemewe n'amategeko.muri amerika ho hari ibihugu 36 byemera urumogi ku buryo barucuruza cyangwa bakarwinywera nta nkomyi.otherwise mu rwanda ntabwo rwemewe bajye babafunga cyangwa babace amande y'ikirenga ku buryo bacika intege
Musubize19.11.2012 saa 05:19
john
Icyo polosi igomba gukora mugukumira ako kaga n'uko, itagomba kwizera umugore n'umwe utabutse bibwira ko ntacyo yacyemangwa. Bagomba gukenga buri wese. Uburyo bumwe bwiza bukoreshwa n'abacururza ibyo bintu, n'ukubinyuza mu nzira zidakemangwa n'uwariwe wese. Yemwe n'abana bato Polisi ntikabizere kuko abo bantu baba bashaka kubihitisha, bagira amayeli bahindura burijo burijo.
Musubize19.11.2012 saa 01:30
BB COOL
Uwigize agatebo bamuyoza ivu rero, ubwo abo bagore bamaze kwiyambura icyubahiro gatatu kombi (mu biyobyabwenge, mu kwambara nabi bisuzuguza umuco no mu bupfubuzi), ahasigaye ni ukujya babakora bakabasaka kuko isoni barazineye. Bihisha inyuma y'ibyo bagakora amahano n'izindi ngeso mbi ntabwo bishobora kwihanganirwa ; agaciro twababonagamo baragenda bakiyambura ubwabo cyangwa bakamburwa na bagenzi babo, nabo bakicecekera kandi bagize 2/3 by'inteko. Nayo muzandebere ibyo isigaye idukorera (gukuramo inda no gutwika imirambo babonye ari cyo gikorwa cy'agaciro twajya tubibukiraho).
Musubize18.11.2012 saa 10:54
Elie
icyibazo s'abagore
Musubize18.11.2012 saa 10:33
xxxxx
Ikiza nugufunga imilima bihingwamo , kandi abahinga urumogi Mukagera barazwi , abaruhinga muli nyungwe barazwi , abaruhinga muli Gishwati , barazwi , abaruhinga mubirunga naho ruhingwa harazwi , abaruhinga imasisi barazwi naho ruhingwa harazwi . NB : aliko umuntu abivuze ntiyarara kuli iyisi , hali benshi babivuze bazi ko batungira agatoki polisi , barabizize batakaza ubuzima , POLISI NIKORE PATROL AHA MBABWIYE bazasanga abakozi mumilima , bababaze shebuja , bazagendane nabanyamakuru bahafotore bafotore iyo milima Ngirango ubu nibwo buryo bwiza bwoguca ibiyobya bwenge !!!! abarunywa bazabura aho barugura barureke
Musubize18.11.2012 saa 09:23
Ijishoryumuturanyi
Polisi y'igihugu yakagombye gushaka za mbwa bita renifureri zakajya zibafasha kwerekana abagore bihishe mumyenda yabo ibyo biyobyabwenge. ndabizi ko mumuco wacu twubaha igitsina gore cyane cyane tutubahuka kubakabakaba kubmubiri bitera isoni, ariko murwego rwokubungabunga amahoro, ubuzima bwamuntu ibyo birakenewe. kandi ibzatuma bagira nabo ubwoba babireke. Kuko nibakozwa isoni n'imbwa bazatangira kumva ko bagomba kubireka.
Musubize18.11.2012 saa 05:30
Nzabandora
Birababaje rwose kumva no kubona hakiri abanyarwanda n'abanyarwandakazi batari bumva bafite inshingano yo gukunda igihugu kandi ko iyo wishe umuturage umwicishije ibiyobyabwenge ntaho uba utandukaniye n'ukoresheje umuhoro nubwo amategeko adasa nkuko tubona ko Ingingo ya 594 y’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese bigaragayeho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no ku bicuruza, ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ndetse n’itatu kandi agahanishwa gutanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 500. Ibi bikaba bigaragaza ko abigisha ubumwe, umurimo, no gukunda igihugu abiga badafata rwose. Ntarugera François
Musubize18.11.2012 saa 05:01
Ntarugera François

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!