Ubuhamya bw’umukobwa wahabwaga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida abwirwa ko ari iy’inzoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Umwari Anita [izina ryahinduwe] ni umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko wavukanye virusi itera Sida. Yemeza ko yamaze igihe kinini ahabwa n’ababyeyi be imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida abwirwa ko ari iy’izindi ndwara zisanzwe.

Uyu mukobwa uvuka mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko nyina yamaze igihe kinini amuha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida amubeshya ko ari iy’inzoka.

Ubwo yari mu muhango wo kwizihiza imyaka 15 gahunda ya Perezida wa Amerika mu kurwanya Sida (PEPFAR), imaze itangijwe mu Rwanda, Umwari yabwiye IGIHE ko yagowe cyane no kwakira ko yavukanye virusi itera Sida.

Uyu mukobwa uri gusoza amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, yemeza ko bitewe n’uko atigeze akora imibonano mpuzabitsina kuva yavuka, byabanje kumugora kwakira ko arwaye.

Yagize ati “Nanjye mfite virusi itera Sida narayivukanye, gusa ni urugamba rukomeye nanyuzemo kugira ngo mbimenye kuko mama yabanje kujya abimpisha akajya ampa imiti ambwira ko ari iy’inzoka.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kunywa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida atabizi, yaje kubaza nyina impamvu ahora arwaye inzoka kandi ahorana isuku ndetse na mbere yo kurya abanza gukaraba.

Yagize ati “Kuko nafataga imiti ntabizi haje kubaho ikibazo akayimpa ambwira ko ari iy’inzoka kubera kugira amakenga y’uko nabishyira hanze, mbaho gutyo kugeza ubwo nageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.”

Yakomeje avuga ko nyuma yaje kubwira nyina ko atiyumvisha uburyo inkumi nkawe ihorana isuku kandi ijya kurya yabanje gukaraba ihora irwara inzoka mu gihe nawe yahoraga amushishikariza kurangwa n’isuku ku buryo yahise yanga kongera gufata iyo miti.

Umwari ashimangira ko nyina yahise atangira kujya amuha iyo miti ku mbaraga ariko aza kwanga kuyinywa burundu ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye cyane cyane ko yigaga abayo.

Yemeza ko ubwo yageraga mu kigo cy’amashuri imiti nyina yari yaramuhaye atigeze ayinywa ku buryo byamuviriyemo kuremba ndetse anajyanwa mu bitaro.

Yagize ati “Naje kuremba banjyana kwa muganga baratwakira mama aba ariwe ubanza kuganira na muganga bamarana igihe nyuma nibwo muganga yasohotse arampamagara ndinjira mbona mama ari kurira mubaza ikiri kumuriza kuko byari byamunaniye kubyakira.”

Avuga ko muganga yamuhumurije maze atangira kumuganiriza amubaza icyo yakora aramutse afite inshuti ifite virusi itera Sida, mubwira ko namugira inama yo gukurikiza inama za muganga biramushimisha.

Yagize ati “Byaramushimishije biba ngombwa ko ambwira ko mfite virusi itera sida, mubaza uburyo nyifite kandi ntarigeze nsambana n’umusore kandi ari byo mama yambwiye ko biyitera.”

Uyu mukobwa avuga ko yatashye ababaye yanze nyina kuko yumvaga ariwe wamuhemukiye akaba amubujije amahirwe yo kuzaba umuntu ukomeye cyane kuko yari aziko umuntu urwaye Sida ntacyo abasha kwigezaho.

Nyuma ngo yaje kujya ahuzwa n’abandi bana bafite iyo virusi noneho bituma na we yiyakira ndetse binamuviramo kuba ambasaderi wo gushishikariza bagenzi be bavukanye ubwandu kutiheba no gukurikiza inama bagirwa n’abaganga.

Ashimangira ko ubwo yarekaga gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida yarwaye yenda gupfa anaboneraho kugira inama abandi bantu bafite iyo virusi kuyinywera ku gihe kuko aribyo byatumye agarura ubumuntu n’isura nziza.

Umwari avuga ko hari abasore benshi bamutereta ariko akababwira ko yanduye ntibabyemere. Ubu na we afite uwo bakundana udafite ubwandu ndetse ariwe uhora umugira inama yo kutazishora mu busambanyi kugira ngo azabeho neza.

Mu buhamya bwe avuga ko yabanje guhabwa imiti igabanya virusi itera Sida abwirwa ko ari iy’inzoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza