Minisitiri w’Intebe yakiranuye MINISANTE na MINEDUC

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 21 Gashyantare 2013 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Ubwo ku itariki ya 15 Gahyantare 2013 Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yagezaga ku Banyarwanda ibyagezweho mu gihembwe gishize n’ibizakorwa mu gihembwe kiri imbere, yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima igomba guharira imirimo yose y’Uburezi Minisiteri y’uburezi nyuma y’uko hari aho byari byaragaragaye ko Minisiteri y’Ubuzima yafashe inshingano z’uburezi.
Mu Rwanda amashuri agengwa na Minisiteri y’Uburezi, hakaba n’andi yagengwaga na Minisiteri y’Ubuzima yigisha iby’ubuvuzi. Icyatezaga (...)

Ubwo ku itariki ya 15 Gahyantare 2013 Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yagezaga ku Banyarwanda ibyagezweho mu gihembwe gishize n’ibizakorwa mu gihembwe kiri imbere, yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima igomba guharira imirimo yose y’Uburezi Minisiteri y’uburezi nyuma y’uko hari aho byari byaragaragaye ko Minisiteri y’Ubuzima yafashe inshingano z’uburezi.

Mu Rwanda amashuri agengwa na Minisiteri y’Uburezi, hakaba n’andi yagengwaga na Minisiteri y’Ubuzima yigisha iby’ubuvuzi. Icyatezaga urujijo bigatera imikoranire mibi hagati ya Minisiteri zombi ni uko Guverinoma yari yarasabye Minisiteri y’ubuzima ko ku birebana n’ayo mashuri mu gihe bikenewe yajya igira inama Minisiteri y’Uburezi ku birebana n’umwihariko w’icyigishwa, ariko ayo mashuri akaba yari yarabaye nk’aya Minisiteri y’Ubuzima.

Minisiteri y’ubuzima hari aho yabaye nk’irengera aho gutanga inama ayo mashuri iyagira ayayo ku buryo Minisiteri y’Uburezi yabaye nk’iyavuyeho itakaza ubushobozi bwose kuri ayo mashuli kugeza n’aho Minisiteri y’Ubuzima ishyiraho amashuri atanu y’ubuzima ntacyo ibajije Minisiteri y’Uburezi. Muri ayo harimo amashuri y’ubuforomo n’ububyaza ya Kabgayi, Rwamagana, Kibungo, Byumba na Nyagatare.

Minisiteri y’Ubuzima ni yo yakoze gahunda y’amasomo y’ayo mashuri yifashishije inama y’igihugu ishinzwe ubuforomo nubwo Minisiteri y’Uburezi ibona nta bumenyi n’ubushobozi bwo gukora porogaramu (Curriculum) z’amasomo iyo nama y’abaforomo ifite.

Ubusanzwe Minisiteri y’Ubuzima ntifite ububasha bwa leta bwo gutanga impamyabumenyi (diploma), ahubwo ngo ibyo Leta yabishinze Minisiteri y’Uburezi bityo umuntu akaba yakeka ko icyatumye abanyeshuri barangije muri ayo mashuri kugeza ubu barabuze ‘diplomes’ kuko Minisiteri y’Ubuzima yayashyizeho idashobora gutanga ‘diplomes’.

Ikindi ni uko nta bushobozi Minisitiri w’Ubuzima yari afite bwo guha amabwiriza mugenzi we w’Uburezi yo guhagarika ishuri ry’ubuganga rya ISPG Gitwe, kugeza ubu nta muntu n’umwe uzi igihe azatangira andi mabwiriza yo kurifungura.

Ibyo byose ni bimwe mu byatumye hari abiruhutsa ubwo Minisitiri w’Intebe yasobanuraga ku mugaragaro ko Minisiteri y’Uburezi ari yo ishinzwe imyigishirize, ibizamini, porogaramu no gutanga impamyabumenyi kuko ari yo ifite impuguke zabyo naho Minisiteri y’Ubuzima ikajya itanga inama gusa.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko inshingano z’uburezi zose zireba Minisiteri y’Uburezi nta yindi Minisiteri ishinzwe imyigire, yongeraho ko Minisiteri y’Ubuzima icyo yakora ari ugutanga inama zijyanye n’ibigomba kwigishwa imyigishirize ikayiharira Minisiteri y’Uburezi kimwe no gukoresha ibizamini.

Igisigaye kumenyekana kugeza ubu ni abantu aho aba banyeshuri b’amashuri atanu y’ubuforomo bazakura ‘diplomes’ mu gihe Minisiteri y’uburezi itemeraga porogaramu bakoresha mu myigire yabo.

Minisiteri y’Ubuzima yagengaga amashuri amwe yashinze yigisha iby’ubuvuzi, ariko mu minsi iri imbere nk’uko Minisitiri w’Intebe yabigaragaje inshingano zo kwigisha zose zigiye guharirwa Minisiteri y’Uburezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza