00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Bamwe mu baturage ntibavuga rumwe ku mikorere ya DASSO

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 02:14
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bashinja gukoresha Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu mutekano, DASSO, mu nyungu zabo, ubuyobozi bwo bukavuga ko bamwe mu baturage babivuga ari abagiye bafatirwa mu makosa atandukanye.

Hari abaturage bagaragarije Radio1 ko batishimiye uburyo aba-DASSO bakorana n’inzego z’ibanze mu gukemura bimwe mu bibazo ndetse no kubata muri yombi kugeza n’ubwo hari ababakoresha bashaka kubihimuraho.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Rukomo baganiriye na Radio1, bavuze ko usanga aba DASSO ari abarinzi b’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse bakoreshwa ibyo bashaka na bo bakabikora nta bushishozi.

Umwe ati “Arabanza agahamagara inzego zo hejuru, umu-DASSO aza azi ko wa muntu ari mubi nta kindi kintu bashobora kumubaza. Nta nkeragutabara cyangwa polisi byaza ni DASSO igushorera ukagenda ukaba mu nzererezi.”

Undi ati “Icyo umuyobozi w’akagari ategetse ni cyo gikorwa. Icyo dushaka ni uburyo batwaramo abantu bukwiye kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuko hari abo bashyiramo amapingu bakabatwara nabi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisiza, Rwesandekwe Fidele, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko abaturage muri rusange nta kibazo bafitanye na DASSO, ahubwo ari agatsiko k’abajura n’abandi baturage badashobotse bashaka gusebya uru rwego.

Yagize ati “Muri rusange abaturage nta kibazo bafitanye na DASSO, bariya baturage babivuze ni abajura batibye inshuro imwe, hakaba n’ikindi gice cy’abantu basanzwe babana n’abo bashakanye mu makimbirane, harimo n’abandi bana bari baje kunywera inzoga hariya batari abo muri kariya gace.”

“Aba bose ni abanyamyitwarire mibi ahubwo icyo bagamije ni ugusebya uru rwego n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuko uje aha ukabaza abaturage bakubwira imico yabo yose. Barashaka kwirengera mu makossa yabo.”

Yakomeje avuga ko uyu murenge wose ufite aba-DASSO batatu, babiri muri bo ari igitsina gore, bisobanuye ko izo mbaraga z’umurengera babashinja zidashoboka.

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi barasaba urwego rwa DASSO gukorana ubushishozi hirindwa kugushwa mu makosa n'inzego z'ibanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .