Buruse yahabwaga abanyeshuri muri Kaminuza yongereweho ibihumbi icumi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Gashyantare 2018 saa 10:12
Yasuwe :
5 3

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amafaranga leta igenera abanyeshuri azwi nka buruse yazamuwe, akongerwaho ibihumbi 10 Frw bityo akaba 35.000 Frw.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene ubwo yaganirana na Komisiyo y’abadepite ishinzwe uburezi, umuco urubyiruko n’ikoranabuhanga yatangaje ko uku kuzamura aya mafaranga bigamije kubungabunga imibereho y’umunyeshuri.

Ni nyuma y’ubusabe bwari bumaze imyaka myinshi n’ubuvugizi bwagiye bukorwa n’inzego zitandukanye zirimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bagaragazaga ko amafaranga 25 000 atakijyanye n’igihe.

Minisitiri Mutimura yavuze ko ayo mafaranaga azatangira kongerwa mu ngengo y’imari izakoreshwa kuva muri Nyakanga uyu mwaka.

Yagize ati “Imibereho y’abanyeshuri turatekereza ko izarushaho kuba myiza kubera ko amafaranga bahabwaga azaba yiyongereye.”

Izindi mpinduka zatangajwe ni amafaranga leta yatangiraga umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, aho mu bijyanye na Siyansi yavuye ku bihumbi 900 agera kuri miliyoni ebyiri naho mu yandi masomo yagizwe ibihumbi 800 avuye ku bihumbi 600.
Aya mafaranga agamije kuziba icyuho cy’ubuke bw’amafaranga Kaminuza y’u Rwanda yakoreshaga, aho yakunze kuvuga ko atayibashisha gukora ibyo igomba byose ndetse byagiye binatuma rimwe na rimwe ibura imishahara y’abakozi, ko ifite ibikoresho nka laboratwari bidahagije n’ibindi.

Kaminuza y’u Rwanda yabonaga amafaranga muyo abanyeshuri bigamo bishyura cyangwa bishyurirwa na Leta ndetse n’indi mishinga ikora ku ruhande.

Minisitiri Mutimura yagize ati “Ingengo y’imari ya Kaminuza izazamuka kuko yari iri hasi, ibyinshi Kaminuza y’u Rwanda idashobora kubishyira mu bikorwa kandi dushinzwe gufasha kaminuza kugira ngo yuzuze inshingano zayo, abakozi babone imishahara yabo ku gihe, kaminuza yigishe amasomo yayo nk’uko ikwiriye kuyigisha, abana bige nk’uko bikwiriye.”

Abajijwe niba uko kongera amafaranga ku munyeshuri bitazagira ingaruka ku biga birihira, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko basabye Kaminuza kubyigaho bakazagabanyirizwa.

Ati “Hagomba kwigwa uburyo bashobora kubikangurirwa kandi bakareba ko amafaranga batanga azaba ashoboka kubera ko uyazamuye cyane umwana ashobora kujya kwiga hanze kandi dushaka kugira ngo bige muri kaminuza yacu.”

Guhera muri Nyakanga 2018 nibwo ingengo y’imari ya kaminuza izatangira gushyirwa mu bikorwa; umwaka wa mbere izava kuri miliyari 25.2 Frw ishyirwe kuri miliyari 36, ukurikiyeho ibe miliyari 48 Frw.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yatangaje ko amafaranga ahabwa abanyeshuri azwi nka 'buruse' yagizwe 35.000 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza