Iyi serivisi yatangirijwe mu Karere ka Huye, ku wa 12 Ukuboza 2025, ihuza abayobozi b’amatsinda n’amakoperative baturutse mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru, mu biganiro byateguwe na Equity Bank ku bufatanye na Opportunity International Agriculture Finance, basanzwe bafatanya mu kongerera abaturage ubumenyi mu micungire y’imari no kubafasha kubona igishoro.

Konti y’Ikimina ni serivisi yihariye igenewe amatsinda y’ubwizigame, amakoperative y’abagore n’urubyiruko, abahinzi n’abandi bibumbiye mu matsinda y’iterambere rusange. Iyi konti ituma amatsinda azigama mu mutekano usesuye, akabona inyungu igera kuri 7% ku mwaka ku mafaranga yabitswe, kandi ntikatwe amafaranga ya buri kwezi.

Asobanura imikorere yayo, Umuyobozi w’ishami ry’ishoramari n’imibereho myiza muri Equity Bank Rwanda, Bamwine K Loyce, yavuze ko Konti y’Ikimina yatekerejwe mu gufasha amatsinda kwinjira mu rwego rw’imari mu buryo bworoshye ariko bwizewe.

Ati “Iyi konti ituma amatsinda agira icyizere, akabona inyungu ku mafaranga yabo, agahabwa ubujyanama n’ubumenyi mu by’imari, bikanayafasha kugera ku nguzanyo mu buryo budahenze.”

Bitandukanye n’inguzanyo zisanzwe zisaba ingwate ikomeye, Konti y’Ikimina ituma amatsinda akoresha kugera kuri 30% by’ubwizigame bwayo nk’ingwate, bityo akabona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Polepole Kayumba, ushinzwe ibigo bito n’ibiciriritse muri Equity Bank Rwanda, yasobanuye ko ubu buryo bufasha amatsinda gukorera mu mucyo no kongera ubushobozi bw’imari yayo.

Ati “Amatsinda afungura konti y’Ikimina azigama mu mutekano, akabona inyungu, kandi ashobora kubona inguzanyo zidahenze zishingiye ku bizigame byayo. Ibi bifasha mu guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi n’imishinga y’iterambere.”

Yongeyeho ko iyi serivisi inatanga ubwisanzure bwo kubikuza igihe cyose, gukurikirana konti hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, ndetse n’amahugurwa y’ubumenyi bw’imari ku buntu, byose bigamije kubaka ubushobozi bw’amatsinda mu gihe kirekire.

Ku rwego rw’abagenerwabikorwa, amatsinda yatangiye gukoresha Konti y’Ikimina agaragaza impinduka ifatika mu mibereho yayo.

Ntigura Antoine, umwe mu bagize itsinda Ejo Heza rigizwe n’abantu 20 rihinga ibigori n’umuceri mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Muganza, yavuze ko gufungura konti muri Equity Bank byabafashije kubona amahirwe yo kugera ku nguzanyo batavunitse.

Ati “Equity Bank yashimye imikorere yacu iduha inguzanyo idasaba ingwate, baduha asaga miliyoni 5.6 Frw. Jye nafashe miliyoni 1 Frw, abandi bafata make. Ayo mafaranga nayakoresheje mu guhinga umuceri n’ibigori, gushyiraho ifumbire n’imiti, ndetse no gufata ubwishingizi. Ubu niteguye umusaruro mwiza ubundi nkishyura.”

Na ho Uwingabiye Valentine, uyobora itsinda Abisunganye rikorera mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mukura, yavuze ko Ikimina yabakijije ikibazo cy’ingwate.

Ati “Duhinga mu bishanga byose bya Leta, nta byangombwa by’ubutaka dufite byadufasha kubona inguzanyo. Ubu tubonye amahirwe yo gukorana na banki, twiteze ko bazaduha inguzanyo nk’iya miliyoni 5 Frw tukiteza imbere.”

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Namara Hannington, yasobanuye ko Konti y’Ikimina ishingiye ku nkomoko ya Equity nk’ikigo cy’imari cyatangiriye ku gufasha abahinzi bo muri Kenya.

Ati “Nubwo banki yakuze, ntiyigeze yibagirwa aho ikomoka. Tugumana intego yo gukorana n’abaciye bugufi, abahinzi n’amatsinda, kuko ari ho iterambere ritangirira.”

Yongeyeho ko Equity Bank Rwanda imaze kugira abakiriya barenga miliyoni 1.7 mu myaka itarenze 14, kandi intego ari ukugera kuri miliyoni 5 mu myaka itanu iri imbere, binyuze mu serivisi zifasha abaturage kwizigamira no kwiteza imbere.

Yashimangiye kandi ko banki idatanga serivisi z’imari gusa, ahubwo yubaka icyizere, imibereho n’iterambere rirambye ku baturage, ndetse yizeza abakiliya n’abanyarwanda bose ko Equity Bank Rwanda izakomeza ku umufatanyabikorwa wizewe.

Yashimiye kandi Opportunity International Agriculture Finance ku bufatanye mu kubaka ubukungu bw’abaturage, anifuriza abitabiriye bose Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2026.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashimye Equity Bank ku ruhare rwayo mu guteza imbere imibereho y’abaturage, cyane cyane abahinzi n’abagize amatsinda y’ubwizigame.

Yavuze ko mu Karere ka Huye habarurwa amatsinda arenga 1,500 yo kwizigama, agizwe n’abarenga ibihumbi 107, kandi ko gahunda ya Konti y’Ikimina ihuye n’imirongo migari ya Leta mu iterambere ry’uturere.

Ati “Iterambere rishingira ku gufatanya n’ibigo by’imari. Iyi gahunda ya Konti Ikimina izafasha abaturage kwikura mu bukene, bagire ubushobozi bwo kwagura ibikorwa byabo no kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu.”

Yashimangiye ko akarere kazashyigikira iyi gahunda ikagera mu mirenge n’utugari twose, asaba abagize amatsinda gukomeza kuba inyangamugayo mu kwishyura inguzanyo zabo kugira ngo icyizere bafitiwe gikomeze.

Ntigura Antoine, umwe mu bagize itsinda Ejo Heza rikorera muri Gisagara, yavuze ko iyi Konti ibahesha inguzanyo batavunitse
Ntigura Antoine, umwe mu bagize itsinda Ejo Heza rikorera muri Gisagara, yavuze ko iyi Konti ibahesha inguzanyo batavunitse
Konti y'Ikimina ije gufasha amatsinda yose yo kwizigama yiganjemo ay'urubyiruko n'abagore akora ubuhinzi, ubworozi n'ibindi bikorwa
Konti y'Ikimina ije gufasha amatsinda yose yo kwizigama yiganjemo ay'urubyiruko n'abagore akora ubuhinzi, ubworozi n'ibindi bikorwa
Abaturage bishimiye iyi Konti Ikimina kuko ije kubegereza imari mu buryo budahenze kandi budaheza
Abaturage bishimiye iyi Konti Ikimina kuko ije kubegereza imari mu buryo budahenze kandi budaheza
Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Konti Ikimina, itangiranye n'amatsinda 700 mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru
Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Konti Ikimina, itangiranye n'amatsinda 700 mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru
Umuyobozi ushinzwe ibigo bito n’ibiciriritse muri Equity Bank Rwanda, Polepole Kayumba, yasobanuye ko Konti Ikimina izafasha amatsinda gukorera mu mucyo
Umuyobozi ushinzwe ibigo bito n’ibiciriritse muri Equity Bank Rwanda, Polepole Kayumba, yasobanuye ko Konti Ikimina izafasha amatsinda gukorera mu mucyo
Ubuyobozi bukuru bwa Equity Bank Rwanda bwagize umwanya wo gusura n'abakiliya babo mu Karere ka Huye
Ubuyobozi bukuru bwa Equity Bank Rwanda bwagize umwanya wo gusura n'abakiliya babo mu Karere ka Huye
Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko Konti Ikimina ishimangira gahunda yo kwikura mu bukene 'graduation', Leta yimirije imbere
Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko Konti Ikimina ishimangira gahunda yo kwikura mu bukene 'graduation', Leta yimirije imbere
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank, Hannington Namara, yavuze ko iyi banki itazigera yirengagiza abaciye bugufi kuko imizi yayo iyikomora mu bahinzi bo muri Kenya
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank, Hannington Namara, yavuze ko iyi banki itazigera yirengagiza abaciye bugufi kuko imizi yayo iyikomora mu bahinzi bo muri Kenya
Hategekimana Boniface, wo mu itsinda Turi Umwe, unafite ubumuga bwo kutabona (ufite inkoni yera), yavuze ko yashimye ko Equity Bank yita kuri bose
Hategekimana Boniface, wo mu itsinda Turi Umwe, unafite ubumuga bwo kutabona (ufite inkoni yera), yavuze ko yashimye ko Equity Bank yita kuri bose