Urubanza rw’abaregwa gushaka guhitana Nyamwasa rurakomeje


Yanditswe kuya 20-06-2012 - Saa 18:02' na IGIHE

Kuwa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2012, i Johannesburg mu gihugu cy’Afurika y’Epfo hasubukuwe urubanza ruregwamo abakekwa gushaka kwica Faustin Kayumba Nyamwasa.

Nkuko tubikesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, Abanyatanzaniya batatu n’Abanyarwanda batatu nibo bakekwaho kuba bari muri uwo mugambi. Ababunganira mu mategeko bagerageje kuburizamo urubanza bavuga ko rutubahirije amategeko, ariko ntibyakundira. Ubu igikorwa ni ukumva ubuhamya bw’abashinja n’abashinjura.

Mu mezi menshi ashize, urubanza rwa Nyamwasa rwaranzwe no gusubikwa inshuro nyinshi, abaregwa ariko bakomeje guhakana ibyo bashinjwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2012, umucamanza yumvise ubuhamya bwa Faustin Kayumba Nyamwasa.

Kayumba Nyamwasa yarasiwe mu Mujyi wa Johannesbourg mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Kamena 2010 aho yari yarahungiye, uyu mugabo kandi wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Ubucamanza bwa Gisirikare mu Rwanda bwamukatiye igifungo cy’imyaka 24 ndetse no yamburwa impeta zose za gisirikare azira gutoroka igisirikare, ndetse no gukora ibikorwa by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu.

IBITEKEREZO
harya ngo ubu ntawemerewe kuvuga ukuri uko akumva ngo batamukurikirana bakamushinja kurwanya igihugucg gukunda abo bita ibigarasha ?? cg comments zanyu ndi kuzumva nabi ?
Musubize23.06.2012 saa 15:10
albert g
KAYUMBA SE KO ABURANA N'ABO ATAREGA
Musubize22.06.2012 saa 02:52
CYUGU
Ubundi rero nk'umuntu wemera Imana yo mwijuru ibi byose bizamarwa nayo gusa ndahamya neza ko inkozi zibibi zose zizahanwa bikomeye gusa kandi wasanga nawe ari umunya makosa
Musubize22.06.2012 saa 01:18
Mupenzi
Ibyisi na mabangaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa !!!!
Musubize22.06.2012 saa 00:54
nzamuye
OYA NTAMPANVU YOGUSHINJA UBWICANYI BARIYA BANTU BASHINJWA KURASA KAYUMBA MUGIHE URUBANZA RUGIKOMEJE AHUBWO NIMUTEGE AMASO URUBANZA RUZARANJYIRE NAHO IBYOMURIMO NTABWO MUBIZI TURECYE GUTERANA AMAGAMBO MURAKOZE.
Musubize21.06.2012 saa 17:09
tumuhirweisaie
Simbona ko kayumba ari umwanzi wurwanda ahubwo yaralurwaniriye ese ? rumwituye aho kumuhiga bukware nkaho ari FDRL muri congo byarubuza kuba urwanda. aha aba tudahuje ntimunyumve nabi
Musubize21.06.2012 saa 12:46
personnel amon
Mwene Gitare nagusabaga usome Comment ya Mwene Kalinda aho agira ati mutange ibimenyetso by'ibyo muvuga ko byabaye. Ubu se ibimenyetso by'uko hari "uwakurikiranye( Kayumba) kuko yamuhunze agashaka kumwicira mu mahanga " urabifite ? Mbisubiremo, ibi bimenyetso urabifite ?? Niba ubifite ni ibihe ? Kuba ariko ubyemera ni uburenganzira bwawe, ariko kubivuga nk'aho ari FACT kandi ahubwo ari opinion yawe nibyo Mwene Kalinda yavugaga !
Musubize21.06.2012 saa 11:38
Dez
yemwe banyarwa nshuti zanje. kambabwire ukuri ntawa kuzimya kuko kuratinda ntiguhera. kandi mwibuke igihe abanyarwanda basangiraga agahinda ko kubuzwa kugera murwababyaye bahuje umutima nurukundo . barugeramo batsinze ikinyoma cyemezaga ko atari abanyarwanda. none se ubu aho ukurikirana uguhunze ugashaka kumwicira imahanga ubwo subuhemu burenze cyokora ushigikiye ikinyoma yanga urwamubyaye byukuri aho birirwa bavuga isura nziza yurwanda ukagaragaza ubwicanyi ndenga kamere ntacyo uzageza kugihugu usibye kongera izina ribi kubanyarwanda barwanaga no gukuraho izina biswe muri 94 cyokora amahanga yarumiwe abo turibo mubiremwa
Musubize21.06.2012 saa 09:19
mwene gitare
@Subila, ngo iyo utunze undi urutoki, eshatu nawe ziba zigutunzeho. Uranenga ibitekerezo byabanenga ibyabandi ukumva wowe ari wowe gusa ubifitiye uburenganzira ? Kandi discours z'abagambanira igihugu, cyangwa abacyifuliza inkecye nt'izigoye kumva, tuzibona buli munsi. Tubona n'ingero zazo kuli uru rubuga buli munsi. Nkuko babareka ibitekerezo byanyu, naho alibibisha bishaka kulimbura, n'abanenga ibyo bitekerezo byanyu nabo bafite uburenganzira bwo gutanga ibyabo. Musa naho mushaka kwihalira uburenganzira bwo kuvuga icyo mushatse, ngo ariko ababanegura cyangwa ababagaya mubabuze gutanga ibyabo, kandi ibyo byose mwifatisha ngo ubwisanzure bwo kwivugira icyo mushaka. Ni nkaho mvumva ubwo burenganzira bukwiye guharirwa abatavuga lumwe na leta y'u Rwanda y'ubu, abanyomoza abo bakwiye guceceka ntibacishe ibitekerezo binyomoza ibyanyu k'urubuga. What a selective belief in the principles of freedom of expression ! Ikindi n'imutanga ibitekerezo bikorogota leta, mwalimukwiye kubikulikiranya n'ibimenyetso bifatitse bihamya ibyo muvuga, si declarations zuzuye ubusa, cyangwa zivuga, nkuko mukuze kubigira, ngo "buli muntu azi ko ..." cyangwa, ngo "nkuko loni yabivuze ..." Mutange ubuhamya nyabwo, s'amagambo adafite aho ahagaze mugirango kuko muyasubiyemo inshuro nyinshi, akongera agasubirwamo nabo mutekereza cyimwe ubwo bihinduka ukuri.
Musubize21.06.2012 saa 05:29
Mwene Kalinda
nihaboneka uwukuri nibwo ibyemezo bizafatwa ariko singombwa guhit ufata icyemezo ubwo waba ubyinnye umuziki mbere y'ingoma,ikindi kdi nihaboneka uhamwa nicyaha ndetse nintandaro agomba guhanwa by'intaga rugero nkuko bahannye kayumba.Twese tugomba kumva ko ibintu bishoboka ariko kwambura umuntu ubuzima byo niyindi ntera itari nziza nagato
Musubize21.06.2012 saa 04:56
anathole torres
Peter, Rwangombwa anyibukije ikintu ! Hari abanyarwanda bibagiwe neza neza ibyabaga muri za 91-93-94 ! Usanga birirwa bahiga abandi ngo banditse ibi, bashyigikiye biriya, banenze ibyo aba bemera, bagambaniye igihugu, ntibashyigikiye ingabo, abo si abacu, abo ni inyenzi, inkotanyi, interahamwe, abajenosideri,....njye nanjye mpisemo kutagira icyo mvuga kuri iyi nkuru y'urubanza rwa KAYUMBA Nyamwasa FAWUSITINI ! Ndategereza icyo urukiko ruzanzura. Ariko tujye tunagira icyo twigishwa n'amateka ! Turi mu NDUNDURO.
Musubize21.06.2012 saa 03:05
Subila
@Peter Vuguziga ni umwana w'umunyarwanda, bagufashe bakotsa bya birayi by'abagabo ! Wicecekeye waba iki ? Niba unamukunda ntawe ubyanze ariko wishaka kwiteza abazi gukina amakarita ya bwana ! Ibigarasha urabishakamo iki ? Keretse niba ushaka gukina amatatu
Musubize20.06.2012 saa 13:56
Rwangombwa
Abo bafashwe nibaburanishwe vuba uwo bizahama azahanwe.Nta mpamvu nimwe yo kwica Kayumba kabone niyo yaba hari ibyaha yakoze igishoboka ni ukumugeza imbere y'inkiko ntabwo ari ukumwambura ubuzima.Abantu bagomba kujya bamenya ko nta numwe ufite uburenganzira bwo kwambura mugenzi we ubuzima. Kuba Kandi Kayumba yabaho byatuma niba hari nibyo yakoe bimuha umwanya wo kwikosora nokugira inama abakomeza kuyoboka idini y'ikibi.Kayumba rero nawe ni uwacu ,nawe akeneye kubaho.Arakarama
Musubize20.06.2012 saa 13:16
Gakunzi A.L
Muri iyi si uwashaka yajya yitonda cyane kuko bucya bucyana ayandi, Mbese umuntu ashobora kwiga amateka y'ibyo abona biba agafata amasomo meza n'ingamba zikwiye ? Ndamwibuka uyu mugabo akomeye cyane mu myaka y1994 -2000, aho yanyuraga hose abasilikare bakubitaga amasaruti, abaturage bagapfukamo ngo umukuru w'ingabo z'indwanyi aratambutse, None ngo yacitse igisilikare cye, bamukatira imyaka 24, bamwambura impeta zose, abandi bakavuga ngo amaze kubona bimurangiranye byose yafashe umugambi wo kwirasa kugira ngo abone ubuhungiro muri africa y'epfo !!! mbega amateka !!! ugira ineza ikagutanga imbere, wagira inabi.....
Musubize20.06.2012 saa 13:06
mugabo
Nibakurikiranwe nibibahama babihanirwe bari bamuhoye ubusa uyu mubyeyi yo kabaho.
Musubize20.06.2012 saa 11:24
Peter

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!