Uganda: Perezida Museveni yagaragaje ko yifatanyije n’abagize ibibazo muri 2012

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 1 Mutarama 2013 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Umukuru w’ighugu cya Uganda Yoweri Museveni, yashimiye Abagande ko babashije gusoza umwaka wa 2012 anabifuriza ko 2013 wazababera muhire kandi agaragaza ko yifatanyije n’abahuye n’ibizazane mu mwaka ushize wa 2012.
Inkuru y’ikinyamakuru the New Visio igaragaza ko mu butumwa Perezida Museveni yatanze yagize ati “Ndabasuhuza mbashimira kuba murangije umwaka wa 2012, kandi ndabifuriza ko umwaka wa 2013 wazababera uw’uburumbuke. Nifatanyije mu kababaro n’imiryango yabuze ababo muri uyu mwaka dusoza.” (...)

Umukuru w’ighugu cya Uganda Yoweri Museveni, yashimiye Abagande ko babashije gusoza umwaka wa 2012 anabifuriza ko 2013 wazababera muhire kandi agaragaza ko yifatanyije n’abahuye n’ibizazane mu mwaka ushize wa 2012.

Inkuru y’ikinyamakuru the New Visio igaragaza ko mu butumwa Perezida Museveni yatanze yagize ati “Ndabasuhuza mbashimira kuba murangije umwaka wa 2012, kandi ndabifuriza ko umwaka wa 2013 wazababera uw’uburumbuke. Nifatanyije mu kababaro n’imiryango yabuze ababo muri uyu mwaka dusoza.”

Perezida Museveni yavuze ko umwaka wa 2011 na 2012 yaranzwe n’ibibazo mu bukungu, ko ariko hari n’abahirwe muri urwo rwego Uganda yagiye ibona.

Ibibazo byagaragaye Museveni yavuze ko bifite aho bihuriye n’ihungabana ry’ubukungu ku mugabane w’u Burayi na Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza