Abanyeshuri batanu bahitanywe n’inkongi y’umuriro mu ishuri rya Leos Junior Academy mu gihugu cya Uganda, nkuko ikinyamakuru cyo muri Uganda cyabitangaje kuri uyu wa Gatatu yariki ya 27 Kamena 2012.
Abo banyeshuri bose bahiye bigaga mu mashuri abanza, bahiye ubwo inzu bararagamo yafatwaga n’umuriro ku isaha ya saa cyenda z’ijoro.
Gusa umuvugizi wa Polisi y’Intara y’Amajyepfo Simon Peter Wafana yemejeko abo bana bafpuye, kandi avuga ko umuyobozi w’ikigo Elly Kiyingi na mugenzi we bafatanije kuyobora Leonard Serwanja bakurikiranwa, kuko ngo barangaye ntibakurikirana ikibazo cy’uyu muriro ubwo wakaga.
Wafana yagize ati : “Biragaragara ko habaye uburangare bakeka ko umuriro utari mwinshi”. Wafana kandi avuga ko yafashe umuyobozi w’ikigo kugirango azabanze asobanure uko umuriro watangiye, uko abana bahiye n’uburyo abandi bana barokotse uyu muriro.
Nk’uko ikinyamakuru The new vision kibitangaza, abaturage bageze mbere aho iyi mpanuka yabereye bavuze ko abana bahiye bitewe n’ibitanda byinshi byabagose bakabura uko basohoka mu nzu yashyaga.
Iyi kandi ni inshuro ya 2, kuva umuriro ufata irishuri mugihe cy’imyaka 2 ishize.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
|
Nigeria : Polisi yafunze 3 bakekwaho gucuruza abana
16.05.2013 |
|
RDC : FDLR yayogoje abaturage
16.05.2013 |
|
Kenya : Imbere y’Inteko bigaragambije bakoresheje ingurube
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |