Inzego z’umutekano muri Sudani zafashe ibinyamakuru bitatu byigenga muri Sudani, zibibuza kugera ku isoko.
Ibinyamakuru bisohoka ku cyumweru nk’uko ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bibitangaza, Al-Ahdath, Al-Watan n’ikindi kitwa Al-Jarida byabujijwe kugera ku isoko ariko ngo ntihatangwa impamvu yo kubibuza gusohoka.
Itangazamakuru muri Sudani ubu ngo rimerewe nabi, aho mu byumweru bishize hagiye hagaragara guhohotera abanyamakuru bavuga ku kibazo cy’ubushyamirane bwa Sudani y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Ubu ngo hagenda habaho kubuza ibitangazamakuru kwandika , bigahagarikwa gutangaza amakuru , hakabaho n’ ifungwa ry’abanyamakuru banakurikiranwa mu nkiko.
Osmane Chinger. Umwanditsi mukuru wa kimwe mu byafunzwe yagize ati : « bashaka kutubanganmira baduteza ibihombo bikomeye. Twahombye amafaranga menshi ttwatanze mu icapiro n’amafaranga ababamaza bagombaga kutwishyura ».
Osmane akomeza avuga ko abona Leta ishaka kubakura ku isoko. Ati : « Iyi ni imyifatire mibi ku burenganzira bw’itangazamakuru. »
Kuwa gatanu nabwo ikitwa Akhir Lahza nacyo cyarafashwe, kibuzwa kugera ku isoko.
Kuwa kabiri ibinyamakuru byose by’ikitwa Al-Ahram nacyo cyarafashwe kizira kuba mu mapage yacyo harimo aho cyavuganye n’umuwe mu bayobozi ba Sudani Y’Amajyepfon witwa Pagan Amum.
Umwanditsi mukuru w’ikitwa Al-Tayar nawe avuga ko bahagaritswe gukora kugeza mu gihe kitwazi.
Gutsikamira uburenganzira bw’itangazanmakuru, intumwa ya Loni muri Sudani, Umuhanga mu by’uburenganzira bwa muntu, Mashood Adebayo Baderin yagaragaje ko afite impungenge z’uburenganzira bw’itangazamakuru aho inzego z’umutekano z’igihugu zikoresha iturufu y’umutekano w’igihugu mu kubangamira itangazamakuru.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
|
Nigeria : Polisi yafunze 3 bakekwaho gucuruza abana
16.05.2013 |
|
RDC : FDLR yayogoje abaturage
16.05.2013 |
|
Kenya : Imbere y’Inteko bigaragambije bakoresheje ingurube
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |