RD Congo : Batatu baguye mu gitero ku kibuga cy’ indege cya Lubumbashi


Yanditswe kuya 9-08-2012 - Saa 09:59' na Marie Chantal Nyirabera

Mu mujyi wa Lubumbashi wa kabiri mu bunini mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uherereye mu burasirazuba, hapfuye abantu 3 bataramenyekana mu gitero cyabereye ku kibuga cy’ Indege cyaho kuri uyu wa Kane.

Amakuru dukesha Star Africa avuga ko abasirikari 3 baguye mu gitero umwe yahiye abandi babiri barashwe.

Ikibuga cy’ indege cya Lumumbashi giherereye mu birometero bisaga icumi uvuye mu mujyi wa Lumumbashi ukize cyane ku mabuye y’agaciro mu ntara ya Katanga.

Mu mwaka wa 2011 umwe mu bashinzwe umutekano nabwo yiciwe kuri iki kibuga.

Intara ya Katanga yakunze kugira ibibazo kuva muri Nyakanga mu mwaka wa 1960 aho Moïse Tshombé yatangaje ubwigenge bw’aka gace nyuma y’uko abakoroni b’Ababirigi nabo bari bahaye ubwigenge Congo kuya 30 Kamena 1960.

IBITEKEREZO
leta yurwanda ikwiye kutugira impuhwe baka dushyiraho amashuri ahendutse bakadukiza ingorane duhurira nazo muri congo
Musubize13.08.2012 saa 18:12
ngarambe
Urwanda ru komeze imihigo yarwo y'iterambere ,babishaka batabishaka ,Imana yaduhaye umusaza izaruhagarika muma kungu bumirwe....ubwo se Lubumbashi naho ni umusaza wohereje yo abo ba rebert ?nta mu paka dufitanye na lushi erega ikibazo ca kongo babishaka batabishaka .ki gomba gukemurwa , na ba congomani kandi ba kemera ko buri wese wumukongomani agomba kugira,uburenganzira bwe nku munyagihugu,,,ata kuvuga ngo ubwoko bwa batutsi ba vuga ikinyarwanda, sa bakongomani ..partager les pouvoirs ku ri bose...kwi rukana aabicanyi mu gihugu..gucura impunzi mu gihugu cabo voila la solution..bavane urwanda mu kanwa,..na mu zee wacu...
Musubize10.08.2012 saa 08:40
rusubugu
Bavuga bati bashakire ibisubizo by'ibibazo bya Congo muri Congo. Mukarakara muti keretse havuzwemo n'u Rwanda !!!! Mwabishaka, mutabishaka, urwanda ruzakomeza rubeho kandi rutere imbere. Mzee wacu , ntuzacibwe intege nabazajya bagusebya ,bakuziza ko ukunda kandi ugakorera urwanda n'abanyarwanda. Tukuri inyuma.
Musubize10.08.2012 saa 01:25
Berno
Based on this information said that "Intara ya Katanga yakunze kugira ibibazo kuva muri Nyakanga mu mwaka wa 1960 aho Moïse Tshombé yatangaje ubwigenge bw’aka gace nyuma y’uko abakoroni b’Ababirigi nabo bari bahaye ubwigenge Congo kuya 30 Kamena 1960.' What that is explain ?
Musubize9.08.2012 saa 15:56
######
wasanga bavuze ngo naho ni M23 yahageze ko yagowe
Musubize9.08.2012 saa 13:45
kamanzi
Cyangwa bati ni Rwanda rwageze muri Katanga dore ko rwagowe ! Ubu iyo biba byabereye muri Est ya RDC ngo wumve induru zivuga ngo u Rwanda ! Ubu se kandi barabishyira kuri nde ?
10.08.2012 saa 08:24
Karibu
ese kuki ntasesengura ryakozwe ngo nibura uyu watanze iyi nkuru agaragaze abakekwa kuba inyuma y'ibu bwicanyi. njye mbona byari ngombwa nibura kuvuga ko baguye mu gitero cy'imwe mu mitwe irwanira muri kongo cg se bishwe n'abajura, cyangwa se biyahuye
Musubize9.08.2012 saa 10:49
motomboko

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!