Rapp yanyomoje iby’itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru b’u Rwanda

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 8 Kanama 2012 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ambasaderi Stephen Rapp, yanyomoje ibyatangajwe ko yavuze ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bashobora gukurikiranwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Ibi Ambasaderi Rapp yabivugiye i Arusha muri Tanzaniya, aho yasobanuye ko ibinyamakuru byamubeshyeye, bivuga ko yaba yaratangaje ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bashobora gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera gufasha inyeshyamba za M23 muri Congo. (...)

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ambasaderi Stephen Rapp, yanyomoje ibyatangajwe ko yavuze ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bashobora gukurikiranwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Ibi Ambasaderi Rapp yabivugiye i Arusha muri Tanzaniya, aho yasobanuye ko ibinyamakuru byamubeshyeye, bivuga ko yaba yaratangaje ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bashobora gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera gufasha inyeshyamba za M23 muri Congo.

Ubwo yasuraga Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha (ICTR), Ambasaderi Rapp yagize ati “Sinigeze nsaba cyangwa mpamagarira urubanza urwo ari rwo rwose kuri iki kibazo.”

Uru rujijo rwaba rwaratewe n’ikinyamakuru The Guardian ubwo cyavangaga ibyo Ambasaderi Rapp yavuze kuri Charles Taylor wahoze ayobora Liberia wakatiwe n’uru Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha imyaka 50 y’igifungo kubwo gufasha inyeshyamba muri Sierra Leone.

Gusa Ambasaderi Rapp yagaragaje ko ari ngombwa gukurikirana abakora ibyaha byibasira inyokomuntu, ati “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziri mo gukora cyane mu guhagarika ihohoterwa, kandi ibi birimo kugerwaho binyuze mu gufunga inkunga zose ziturutse hanze zigenewe izi nyeshyamba ndetse no gusenya burundu iyi mitwe no kurinda abaturage n’uburenganzira bwabo bwa muntu.”

Ikinyamakuru The Guardian nicyo cyari cyanditse inkuru ivuga ko Abayobozi b’u Rwanda bashinjwe gukorana na M23 bashobora gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Uru rukiko rwahise rusohora itangazo rivuga ko rutarimo gukurikirana Umuyobozi w’u Rwanda uwo ari we wese, ahubwo ko rwitaye kuri Gen. Bosco Ntaganda.

Phakiso Mochochoko, Umuyobozi w’ubucamanza bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha nawe nyuma yaje gutangaza ko ntacyo ruri gukurikirana ku Rwanda, cyane ko rutasinye n’amasezerano arushyiraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza