Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ban Ki-Moon muri Ethiopia

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Mutarama 2013 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, uri mu nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe(AU) yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ban Ki-Moon witabiriye iyo nama i Addis Abeba muri Ethiopia.
Nk’uko tubikesha ORINFOR, Perezida Kagame yahuye na Ban Ki-Moon ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama, ku cyicaro cya AU, baganira ku ngingo zitandukanye by’umwihariko ku ngufu akarere n’andi mahanga bishyize mu gushakira (...)

Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, uri mu nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe(AU) yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ban Ki-Moon witabiriye iyo nama i Addis Abeba muri Ethiopia.

Nk’uko tubikesha ORINFOR, Perezida Kagame yahuye na Ban Ki-Moon ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama, ku cyicaro cya AU, baganira ku ngingo zitandukanye by’umwihariko ku ngufu akarere n’andi mahanga bishyize mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikindi kandi iyi ngingo Perezida Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni baganiriyeho ireba umutekano wa Congo, iri no mu ngingo ziza kuvugwaho ubwo inama ya 20 ya AU iza kuba isoza imirimo yayo kuri uyu wa mbere.

Ban Ki-Moon mu biganiro yagiranye na Perezida w’u Rwanda, ngo yanagaragaje ko yishimiye kuba u Rwanda rwaratorewe kuba mu mwanya udahoraho mu kanama ku mutekano ka Loni, rwatangiye gukora imirimo ibihugu bihuriyemo bifata ibyemezo bikomeye ku isi ku wa 1 Mutarama 2012.

Amafoto/ Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza