MONUSCO irashinjwa gutera FDLR ingabo mu bitugu

Yanditswe na M. M.
Kuya 21 Kamena 2012 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Umutwe wa Loni ushinzwe kubungabunga no kugarura ituze muri Congo Kinshasa, MONUSCO, benshi mu barwanyi ba FDLR baheruka gutaha cyangwa abamaze igihe batashye baravuga ko ugirana imikoranire ya bugufi n’abayobozi bo hejuru muri uwo mutwe witwaje intwaro ukorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa.
Mu nkuru yihariye ya The New Times yasohotse muri icyo kinyamakuru kuri uyu wa Kane, iki kinyamakuru cyagiranye ibiganiro na benshi mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR, umutwe washyizwe na Loni ku rutonde (...)

Umutwe wa Loni ushinzwe kubungabunga no kugarura ituze muri Congo Kinshasa, MONUSCO, benshi mu barwanyi ba FDLR baheruka gutaha cyangwa abamaze igihe batashye baravuga ko ugirana imikoranire ya bugufi n’abayobozi bo hejuru muri uwo mutwe witwaje intwaro ukorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa.

Mu nkuru yihariye ya The New Times yasohotse muri icyo kinyamakuru kuri uyu wa Kane, iki kinyamakuru cyagiranye ibiganiro na benshi mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR, umutwe washyizwe na Loni ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku isi iruhande rwa Al-Qaeda, batangaza byinshi ku kuntu ingabo za MONUSCO zagiye zibafasha muri byinshi, birimo no kubaha ibiribwa n’imiti.

Uwitwa Jonas Niyonsaba w’imyaka 23 y’amavuko, yahoze ari umurwanyi wa FDLR aza gutahuka mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, yavuze ko MONUSCO, umutwe wa Loni ugizwe n’ingabo 20,000, washyikirije ibiribwa itsinda ry’abarwanyi ba FDLR bari bayobowe na Lt Kayitana, ubwo bari bakimara kwigarurira agace ka Nyabyondo gaherereye hafi ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’uko uwo mutwe wari umaze kwirukana ingabo za Leta y’icyo gihugu FARDC, aha hakaba hari mu kwezi kwa Gashyantare 2012.

Niyonsaba kuri ubu uri kubarizwa I Mutobo mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, ubwo abarwanyi ba FDLR bigaruriraga uduce dutandukanye turi hafi ya Nyabyondo, MONUSCO yagiranye ubwumvikane n’uyu mutwe w’inyeshyamba bituma uvana ibirindiro byawo muri ako gace.

Yagize ati: “Twarwanye n’ingabo za Leta ya Congo FARDC tubirukana mu duce dutandukanye, abaturage bahungira ku birindiro bya MONUSCO. Nyuma MONUSCO yaje kugirana ubwumvikane na FDLR yahise ivana ibirindiro byayo muri tumwe mu duce, gusa ihabwa ibirindiro bishya mu mujyi wa Nyabyondo. Banaduhaye ibiryo mu gihe kingana n’icyumweru. Benshi mu barwanyi ba FDLR bimukiye muri uwo mujyi nyuma y’ubwo bwumvikane.”

Nyuma y’aho, Niyonsaba uvuga ko akiri muri FDLR yakoreraga ahitwa Matembe I Masisi ho mu birometero bigera kuri bitanu uvuye ku burindiro bya MONUSCO, yakomeje atangariza The New Times ko FDLR yahise ibasha kwigarurira agace kitwa Pinga gaherereye I Masisi, gusa bitewe no kubura ibiribwa, bahise batangira kwibasira amatungo y’abaturage.

Ubwo kandi iki kinyamakuru cyabazaga Lt Col Mbarushimana Etienne niba ingabo za MONUSCO zarigeze zibangamire mu buryo ubwo aribwo bwose FDLR, uyu mugabo wahoze mu buyobozi bukuru bwa FDLR ariko akaba aheruka gutahuka tariki 24 Gicurasi avuye mu gace ka Walikale yavuze ko MONUSCO ari nta kibazo na kimwe yigeze ibatera.

Ubwo iki kinyamakuru cyahamagaraga kuri telefone umuvugizi wa MONUSCO, Madnodje Mounoubai, yahakanye ibi byose agira ati: “Nta kuri kurimo, iki nicyo cyonyine nshobora kuvuga; si byo”.

Si ubwa mbere MONUSCO ivugwaho guha ubufasha ingabo za FDLR kuko mu mwaka wa 2009 mu kwezi k’Ukwakira byatangajwe ko abaganga babiri bo ku rwego rwa dogiteri bafashijwe kwinjira mu ishyamba ryo muri Congo bagiye kuvura umuyobozi mukuru wa FDLR Gen Maj Mudacumura Sylvestre.

Abo baganga babiri bamuvuye, umwe muri bo yitwa Jerome Gasana undi akaba yitwa Francois Goujon, byatangajwe ko binjiye mu gace ka Walikale mu buryo bw’ibanga rikomeye babifashijwemo na MONUC yaje guhinduka MONUSCO.

Muri icyo gihe byatangajwe ko Mudacumura yari amaze ukwezi arwaye bikomeye diyabete, abo baganga bamugeraho nyuma mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe, ndetse ngo icyo gihe Mudacumura yari yabanje guhamagara bamwe mu bagize MONUC bari baziranye ashaka ko bamufasha kujyanwa n’imwe mu ndege yabo yari kumugeza muri Congo Brazzaville aho yari kwivuriza.

Byatangajwe ko nyuma yo kubijyaho inama zitandukanye, uburyo bwo kuzana abaganga ni bwo bahisemo gukoresha.

MONUC n’icuruzwa ry’amabuye y’agaciro, amahembe y’inzovu no gufata abagore ku ngufu

MONUC yahakanye yivuye inyuma ibi byose, gusa ntiyashyiraho uburyo bw’iperereza kuri ibi birego. Muri Mata 2008, ubushakashatsi bwa Radio BBC y’Abongereza bwatahuye ko ingabo za MONUC zarimo zikora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nka zahabu, amahembe y’inzovu ndetse zinagurisha imiti kuri FDLR.

Icyo gihe BBC mu bushakashatsi bwayo yagaragaraje ko MONUC yari yarananiwe gushyigikira ibikorwa byo kwambura intwaro umutwe wa FDLR.

Uyu mutwe kandi wanakomeje kuvugwaho ibikorwa byo gufata abagore b’Abanyekongo ku ngufu, aho byasakuje cyane ubwo byavugwaga ko umukobwa w’imyaka 18 yafashwe ku ngufu mu ijoro ryo kuwa 31 Nyakanga 2009 mu kigo cya Loni giherereye ku kibuga cy’indege cya Ndili I Kinshasa.

Hagati aho kandi, abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakomeje batangariza The New Times ko igisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe wa FDLR byongeye gusubukura umubano byahoranye mbere nyuma y’aho indi ntambara irose itewe n’umutwe mushya wa M23.

Batangaje ko kuri ubu FDLR igendeye ku kuba ibintu bikomeje kudogera mu gace ka Kivu y’Amajyaruguru, biri gufasha uwo mutwe kongera kwisuganya, kubona izindi ntwaro ariko zinakomeza guhohotera abaturage.

Hagati aho ariko Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, Lambert Mende, yahakanye iby’uko ingabo za Leta FARDC zigirana imikoranire na FDLR, anemeza ko hagize umusirikare n’umwe wa Leta uhamwa no kuba yarakoranye na FDLR azahanwa.

Lt Col Mbarushimana avuga ko FDLR igizwe n’abarwanyi 4,000 ubariyemo n’abayiyobora.Yongeyeho ko kuri ubu, umutwe wa Mai Mai na FDLR yifashishwa na FARDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.

Mbarushimana kandi yatangaje ko igikorwa gihuriweho na Congo n’u Rwanda cyakozwe mu mwaka wa 2009 bari bise Umoja Wetu cyashegeshe bikomeye FDLR kuko cyatumye uyu mutwe utakaza abarwanyi batari bacye ndetse n’uduce wari warigaruriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza