Umunyamabanga Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Hillary Clinton, yitabiriye umuhango wo gushyingura Perezida wa Ghana John atta mills, uherutse kwicwa na Kanseri yo mu muhogo. Muri uyu muhango hari kandi n‘abakuru b’ibihugu by’Afurika basaga 18 mu Murwa mukuru Accra kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 kanama.
John atta mills yapfuye mu kwezi kwa Nyakanga, ubwo haburaga amezi 5 gusa ngo yongere guhatanira kuyobora igihugu cya Ghana.
Akimara gupfa yasimbuwe n’uwari umubereye visi perezida John Dramani Mahama. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko urupfu rw’uwari perezida rwahurije abaturage bose mu kababaro kenshi kuri uyu munsi wo kumushyingura.
John atta mills yari yatangiye kuyobora manda y’imyaka 4, kuva mu mwaka wa 2009, nk’uko Ghana isanzwe iri mu bihugu byihutira kuziba icyuho mu maguru mashya, no muri iki gihe uwasimbuye Nyakwigendera yagiyeho mu buryo bwihuse.
Mills agomba yashyinguwe ahantu h’icyubahiro hafi y’icyicaro cya Guverinoma ahazwi ku izina rya Osu Castle, ahateganye n’inyanja ya Atlantic.
Umunyamakuru wa BBC wabyiboneye yavuze ko abaturage ba Ghana bahuriye ku Mbuga y’ubwigenge mu rukerera, bambaye imyenda iri mu mabara y’umutuku n’umukara, nk’uko bisanzwe iyo bari mu kiriyo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
|
Nigeria : Polisi yafunze 3 bakekwaho gucuruza abana
16.05.2013 |
|
RDC : FDLR yayogoje abaturage
16.05.2013 |
|
Kenya : Imbere y’Inteko bigaragambije bakoresheje ingurube
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |