Guhera ku ya mbere Mutarama 2013, Leta ya Ghana yahagaritse iyinjizwa mu gihugu ry’amafirigo yakoreshejwe aturutse I Burayi mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’umuriro mwinshi no kurinda ibidukikije.
Umuyobozi ushinzwe ingufu muri iki gihugu Alfred Ofosu-Ahenkora, yatangarije BBC ko izi firigo zishaje usanga zifite umwuka witwa Chlorofluorocarbons; akenshi wanduza akayunguruzo k’izuba bigatuma ikirere gihindagurika mu buryo butunguranye.
N’ubwo ariko Ghana ibaye igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika mu guhagarika itumizwa ry’izi firigo ashaje, ngo biragaragara ko ibihugu byinshi bya Afurika bikizikoresha cyane bityo hakibazwa niba n’ibindi bihugu bizakurikiza izi ngamba za Ghana.
Guhera mu mwaka wa 2008, ni bwo Leta ya Ghana yafashe uyu mwanzuro ariko ibanza guha abacuruzi amahirwe yo kuba bamaze gucuruza izo bari bafite zigashira.
Abaturage icyakora batangarije BBC ko batishimiye iki cyemezo, kuko ngo abenshi mu batuye Ghana bari batunzwe no gucuruza firigo ziva hanze.

Icyegeranyo cya LONI cyo mu mwaka wa 2012 kivuga ko umwuka uturuka muri firigo zishaje ushobora kwanduza ikirere, ukangiza akayunguruzo karinda imirasire y’izuba kugera ku isi ari myinshi.
TANGA IGITEKEREZO