Bagosora n’abandi 3 bagiye gufungirwa muri Mali, abandi 4 bajyanywe muri Benin


Yanditswe kuya 5-07-2012 - Saa 08:44' na Jotham Ntirenganya

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania, rwohereje abantu bamaze guhamwa n’ibyaha bagera kuri bane mu gihugu cya Mali barimo na Bagosora, abandi 4 nabo boherejwe muri Benin, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2012.

Abo 4 boherejwe muri Mali barimo, Munyakazi Yusuf, Renzaho Tharcise, Ntawukukuriryayo Dominique na Bagosora Théoneste mu gihe aboherejwe muri Benin ari Ntabakuze Aloys, Hategekimana Ildephonse, Gaspard Kanyarukiga ndetse na Kalimanzira Callixte.

Kugeza ubu ruriya Rukiko rumaze kohereza abahamwe n’ibyaha bagera kuri 14 mu gihugu cya Benin, nyuma yaho mu kwezi kwa Werurwe ku itariki ya 20, 2012 hari hoherejwe yo 3 , kandi nabo bari basanze yo abandi, mugihe mu gihugu cya Mali hamaze kugera yo abagera kuri 19.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Urukiko rwashyize ahagaragara rivugako Barayagwiza Jean Bosco ndetse na Rutaganda George bapfiriye mu gihugu cya Benin mu mwaka wa 2010.

Nkuko tubikesha UN News, Jean Bosco Barayagwiza yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 32 kandi yafpuye ku itariki ya 25 Mata 2010, naho Rutuganda Georges yari yarakatiwe igifungo cya burundu, apfa ku itariki ya 11Ukwakira 2010.

Imirimo y’uru Rukiko yari iteganijwe kuba yararangiye ku itariki ya Nyakanga 2012, ariko abakozi barwo 4 basabwe gukora imyaka y’ikirenga kugirango imanza batangiye bazazisoze bitarenze umwaka wa 2014.

IBITEKEREZO
mubintu byambabaje kuri ino isi nibyinshi ariko kuba BARYABANTU ariwe BAGOSORA atazafungwa ubuzima bwe bwose mbisubiremo bnwoseeeee biri mubintu bikimbabaza, ariko Uhoraho azaca urubanza rutabera.
Musubize6.07.2012 saa 19:23
######
aba bagabo bari bakomeye mugihe bari bagifite ijambo, ibyo bakoze byose babikoranye imbaraga nyinshi n'ubumenyi ntakundi guhitamo bafitebutayobowe n'umwenge, ibyo bahakanye gukora n'ibyo bemeye gukora babikoranye ibbaraga nyinshi baziko aribwo bari gutegura ejo habo heza, ubu ni insuzugurwa, ntambaraga bafite, imitima yabo ibarega byinshi, ntaguhitamo bafite, ubu nibwo barikubonako haricyo bari gukora batakoze, ibi ntibikatugire imbohe ngo biducumuze dutukana nabatadusubiza cyangwa ngo dutekereze ibindi bibi ahubwo bitubere isomo ku bakomeye n'aboroheje twese tumenye inshingano yacu ikomeye ko ari ukuzaba ababayeho beza haba mumyumvire imikorere imibanire n'imivugire. mugire amahoro y'ibiboneka n'ibitaboneka.
Musubize6.07.2012 saa 14:35
STEVENN musatiri
Chiips , Inyama , TV , Agasobanuye hafi, iyo ufuzwe na UN uba umeze neza ,
Ariko disi aracyari igisore ! ubanza ari inyama n'amaraso by'imiryango yacu yariye bikimurimo naho njye nshajishijwe n'intimba yoguhora nibaza icyo ababyeyin'a abavandimwe banjye icyo yabahoye, ahubwo abanya BENE bazitonde nabo atazabategurira Apocalypse, uwamunsabira akasama nkareba mukanwake. uriya we nasatani ntizamwemera, keretse nasaba nyabingi zikamuherekeza zikajya kumusabira imbabazi satani akamwemerera akazamwakira, urabona ukuntu giteye isesesemi uwakwasamura nkacira mukanwa kacyo nibwo nakira isesemi n' agahindamfite. nawe arakigosora.
Musubize6.07.2012 saa 03:41
kat
Ariko se Mali si iki gihugu kirimo kiberamo akavuyo kenshi kazacoup d'etat ndetse n'intambara z'abatoualeg ? Murambonera UN igira gushishoza kweli ?? Nonese nigute wafata abantu baruharwa nkabariya ukajya kubafungira mugihugu kitagira umutekano !!! Sukugirango nihavuka akavuyo bazabone uko batoroka !!! Jyewe mbifitiho impungenge peee. Kuki batashatse ikindi gihugu kiri stable politically, economically and military protection. ICTR n'urukiko rwa UN niyompamvu yakagombye gutekereza ibindi bihugu biri safe than Mali. Dore ngaha aho nibereye niwumva abatoualeg cyangwa za ntagondwa z'abayisilamu bashakako Mali iyoborwa na sharia law batabafunguje muzambwira. Murakoze
Musubize6.07.2012 saa 03:29
seif
ABABANYAGWA AMARASO ATARIHO URUBANZA BAKARABYE AZABAHAME GUSA HABABAJE ABAKIBASHYIGIKIYE !BABOHEREJE MU RWANDA KO RETA YUBUMWE ITAMEZE INKABO KWIBABARIRA !
Musubize6.07.2012 saa 02:58
TOM
ubuzima nubusa ejo nuyo ejo bundi niwowe ubuse bicaga abantu bazi ko bizarangira ntankurikizi sha dushatse twacisha make ibyiyisi ni gatebe gatoki bagosora ntacyo mvuze imana yonyine yaraduhekuye yarakoze,imana izamuhembere ibyo yakoze nawe azapfa.
Musubize6.07.2012 saa 00:56
ndayizeye
Jye ntangazwa n'APOCALYPSE ku batutsi BAGOSORA yategetse ko ishyirwa mu bikorwa niba yaraziko Imana izabirebera kubwo kwica,kumugaza,gushahura, gufatakungufu, kwanduza Sida, gusahura, gutemagura, kuniga uta muri nyabarongo no murwabayanga, Ese baruhijwe n'iki ko u Rwanda bavutse barusanga,kandi bazarusiga ; iyo bareka bene kanyarwanda bagatah'iwabo bagasangira ibihari,ntibari kuzisazira neza ? benewabo batijanditse mu mahano ntibibereyeho neza ?bungutse iki uretse kubaho bihisha nk'imbeba ? ko wakwihisha abantu se ; wahungirahe ijisho ry'Imana n'umuvumo yakuvumye ? Nibomonganire mu butayu bwa Mali babe bimenyereza ,ubushyuhe mugihe bari kwerekeza ku itanura ry'umuliro, ariko Satani nimubi pe,uziko ajya mu muntu bakenda gusa mu bikorwa pe,ntasabe n'imbabazi nibura ngo azababarirwe, icyo nicyo kikwereka uwibanira nayo.
Musubize5.07.2012 saa 19:52
Rulinda
Ariko Yang, ubugome bungana butyo barabuvukana, hari aho babugura, bigenda bite ngo umuntu amere atyo ? Jya kwivuza kuko aya magambo yuzuye ibitutsi n'urwango si ay'umuntu muzima ! Cyangwa niba ba Bagosora bakubabaje uzabasange mwibanire muri gereza ndabona ubugome mubunganya ! Naho Thothas, ese wigeze wumva basaba imbabazi abo bahemukiye ngo biyunge nk'uko Bible( ndakeka ko ko ibyo wavugaga ariho ubikura) ibivuga ? Ntimugafate ibyifuzo byanyu ngo mubitwerere Imana maze ngo muyigire ingome nkamwe ! Ariko ni mu gihe reka ubasabire ijuru : Benshi mu bicanyi ntibamariye abantu mubyo bitaga "Inzu z' Imana", ntibajyanaga imipanga yuzuye amaraso mu nsegero kandi bakicara ngo barasenga bagasohoka bajya guhiga abatutsi ? Iryo juru izi nkoramaraso zizajyamo ndibasanzemo jye nahita nisohokera !
Musubize5.07.2012 saa 14:30
Minega
uriya ni we batindi bagosora yacuze umugambi wo kuturimbura.
Musubize5.07.2012 saa 11:41
######
Iyi Isi yacu dutuye ntigira nyirayo niyo mpamvu dukwiye kwitonda. Aba bose bakoraga amahano ntibari bazi ko ibi bizabageraho.None reba bagiye kuzapfira muri mabuso ababaje nabo baroshye mu gahinda katazashyira naho bo bagiye kwibera muri mabuso abagore babo n'abana babo bajye babasura kandi bafashwe n'Ibihugu byabafashije gukora JENOSIDE bavandimwe banjye mwarokotse mujye mwegera IMANA ibahoze niyo nkuru kandi niyo yonyine ibasha kubahoza. Uwiteka abarinde ibirura dore ko bihora birekereje ngo byongere biturye !!!
Musubize5.07.2012 saa 09:46
Niyonkuru
ni basanga aba toilegue
Musubize5.07.2012 saa 08:23
hhhhhhhhh
Bazironge zange zibe isogo. Wowe uvuga ngo babakuzanire mubakanire urubakwiye mubihambire ibyo uvuga ntabwo ari impamo y'ukuri ahubwo ni impamo yambaye ubusa. Asyi !!! nzagaya uzabasanga aho yabakaniye akabohereza nawe abasanzeyo gusangirira kumbehe imwe shitani agabuririraho. Genga wowe uri "indiza" Imbehe iriho ubusa or umutwe urimo amase wamugwagasi we
Musubize5.07.2012 saa 08:23
yang
wasanga barihanye, maze bakagutanga mu'ijuru. Yesu atanga imbabzi kuzisabye. dore ngo niyo ibyaha byacu bya tukura arabyeza bigasa na SHEREGE.
Musubize5.07.2012 saa 08:22
TOTHAS
Ariko uyu we nyagasani azadufashe ntazagweyo,azabanze asaze tumurebe,azapfire ino aha !asure na Genocide memorial,arebe Apocalypse yateguraga.
Musubize5.07.2012 saa 07:33
gyna
Ndabona aho bagiye bashatse bakora ishyirahamwe bakaka n'inguzanyo : tekereza gereza irimo Bagos, Renzaho na Yusuf ! Kiriya gihugu cya Mali mbese ko nacyo mbona ibyacyo aho bigana ari ihurizo, bazasabe Bagosora abigishe uko umuntu apanga amahano. Baronse abo bacumbikira !
Musubize5.07.2012 saa 05:57
citoyen
Asanze yo Kambanda we arahamenyereye ni ugusenga n'umusirikari yigire mubatoilegues
Musubize5.07.2012 saa 05:52
nyinawabo
ariko nka ziriya nterahamwe bazijyana muri biriya bihugu kubera iki bazitahanye iwabo zigamfira iwabo ibaze nkubwo zahambwe mubindi bihugu kandi bene wazo bari kuzitwara bakazishyingurira ntiziruhanye nibazizane zihanirwe iwabo bazikanire uruzikwiye nibahumure igihano cy'urupfu cyakuweho nibidegembye sinzi impamvu badatahuka
Musubize5.07.2012 saa 05:24
igihe
Barayagwiza yarapfuye rero ? Naho Simbizi Stanislas na we w'UmuCDR wicaga atababarira se ? Uwo asanze yahishe Umututsi ati 'mwese mugomba gupfana'
Musubize5.07.2012 saa 05:03
L
Harya ngo ntabwo u Rwanda rufite ibihagije bigenewe gufunga bariya bagabo ? mujye mubibutsa ko u Rwanda rufunze abanyamahanga bakoze ibyaha bisa nkibyabo ba Bagosora bavuye mu gihugu cya Sierra Leone. Cyeretse niba ba Bagosora bari Special !
Musubize5.07.2012 saa 02:04
Manzi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!