Zuma wayoboye Afurika y’Epfo agiye kujyanwa mu rukiko ku byaha bya ruswa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Ukwakira 2019 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo agiye kugezwa mu rukiko ku byaha bya ruswa bijyanye na miliyari ebyiri z’amadolari zaguzwe intwaro, nyuma y’uko urukiko rukuru rwanze gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha.

Urubanza Zuma aregwamo urukiko rwategetse ko ruzakomeza kuwa 15 Ukwakira uyu mwaka.

Zuma wayoboye Afurika y’Epfo guhera mu 2009 kugeza 2018 ashinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo n’ibya ruswa mu isoko ry’intwaro igisirikare cy’igihugu cye cyaguze mu Burayi mu myaka ya za 1990.

Abanyamategeko ba Zuma bari basabye ko ikirego kivanwaho ariko umucamanza yategetse ko gikomeza kandi Zuma akishyura amagarama y’urubanza.

Zuma aregwa hamwe na sosiyete yo mu Bufaransa yagurishije intwaro yitwa Thales. Bahawe iminsi 15 yo kujurira.

Ibyaha Zuma ashinjwa byagejejwe mu rukiko mu myaka icumi ishize ariko biza guhagarikwa kuko yari yatsinze amatora.

Amashyaka atavuga rumwe na Leta yatangaje ko atazatuza Zuma atagejejwe mu butabera ngo asubize ku byaha ashinjwa.

Zuma na sosiyete Thales bahakana ibyaha bashinjwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza