Zimbabwe: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko natorwa azirukana Abashinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 06:09
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyaka MDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Nelson Chamisa, yavuze ko naramuka atorewe kuyobora Zimbabwe mu matora ateganyijwe muri Nyakanga, icyo azaheraho ari ukwirukana Abashinwa.

Yavuze ko Abashinwa bari gusahura ubukungu bwa Zimbabwe, ni mu gihe u Bushinwa ari igihugu cya kane mu gukorana ubucuruzi na Zimbabwe ndetse ni nacyo cya mbere bashoyemo imari nyinshi.

Ubwo yiyamamazaga i Harare, Chamisa yavuze ko natorwa azasesa amasezerano Abashinwa bagiranye na Perezida wa Zimbabwe.

Ati “Nabonye amasezerano Ngona (izina bahimbye Perezida Emmerson Mnangagwa) yagiranye n’u Bushinwa ndetse n’abandi. Bari hariya basahura ubukungu bw’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Navuze ko guhera muri Nzeli ubwo nzaba ntangiye ubuyobozi, nzahamagaza Abashinwa mbabwire ko amasezerano basinye atemewe , ko ibyiza basubira iwabo.”

U Bushinwa bufite imishinga myinshi muri Zimbabwe mu nzego zitandukanye haba mu buhinzi, ubwubatsi n’ibindi nkuko BBC yabitangaje.

Chamisa w’imyaka 40 niwe watorewe kuyobora Ishyaka MDC nyuma y’urupfu rwa Morgan Tsvangirai. Nubwo ari we uyoboye, ntiyorohewe n’abo batavuga rumwe mu ishyaka cyane cyane igice gishyigikiye Thokozani Khupe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wungirije.

Umuyobozi w’Ishyaka MDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Nelson Chamisa, yavuze ko naramuka atorewe kuyobora Zimbabwe mu matora ateganyijwe muri Nyakanga, icyo azaheraho ari ukwirukana Abashinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza