Zimbabwe: Umuyobozi wa kaminuza yahaye Grace Mugabe impamyabumenyi y’ikirenga yatawe muri yombi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Gashyantare 2018 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe batangaje ko Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Zimbabwe, Prof. Levi Nyagura, yatawe muri yombi kubera uruhare akekwaho mu guha Grace Mugabe, impamyabumenyi y’ikirenga itavugwaho rumwe.

Uru rwego ruherutse gutangiza iperereza rigamije kureba niba Grace Mugabe, umugore w’uwari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, atarakoresheje uburiganya ngo abone impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

Ku wa 16 Gashyantare 2018, umwe mu bayobozi b’urwego rushinzwe kurwanya ruswa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ‘Prof. Nyagura yatawe muri yombi kuko badashobora kwihanganira abantu batanga dipolome z’amanyanga.’

Yakomeje avuga ko ‘akekwaho gukoresha nabi ububasha yari afite.’

Mu 2014, Kaminuza ya Zimbabwe yahaye Grace Mugabe, impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imibanire y’abantu ‘Sociologie’. Ni impamyabumenyi itaravuzweho rumwe kuko umwaka yayihawemo ari wo yari yiyandikishijemo muri kaminuza nyamara kuyibona bisaba ubushakashatsi buhoraho bumara imyaka.

Abarimu ba Kaminuza ya Zimbabwe bavuze ko batigeze bamenya ibyo kurangiza amasomo kwa Grace Mugabe mu 2014, ko ahubwo batunguwe no kubibona mu bitangazamakuru.

Bagize bati “Byaratunguranye ku bagize ishami yigagamo kuko abenshi ntibigeze babona cyangwa ngo bumve ubushakashatsi bwa Grace n’icyabuvuyemo.”

Icyo gihe Perezida w’Ihuriro ry’abanyeshuri muri Zimbabwe (ZINASU), Gilbert Mutubuki, yatangaje ko Uwungirije Umuyobozi w’ikirenga w’iyi Kaminuza, Prof. Levi Nyagura n’abandi bose bagize uruhare muri ubwo buriganya bagomba kwegura ku mirimo yabo kuko batanze impamyabumenyi y’impimbano.

Yagize ati “Umuntu wese wahabwa impamyabumenyi nk’iyi y’amayobera niba afite ubumuntu n’umutimanama byagombye kumutera isoni.”

ZINASU isanga iyi mpamyabumenyi yatanzwe ari igitutsi gikomeye ku banyeshuri, ku ntiti, ku baganga no ku barimu ba Kaminuza ya Zimbabwe ari na yo ya mbere ya mbere ikomeye muri icyo gihugu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Kaminuza ya Zimbabwe yashyize kuri internet ubushakashatsi bwakozwe na Grace Mugabe ariko hibajijwe impamvu byatwaye imyaka ine ngo butangazwe.

Grace Mugabe (Hagati) yahawe impamyabumenyi y’ikirenga itavugwaho rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza