00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Umugore wa Robert Mugabe yajuririye icyemezo cyo gutaburura umubiri w’umugabo we

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Grace Mugabe, Umupfakazi wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe yajuririye umwanzuro uherutse gufatwa n’urukiko rwo muri icyo gihugu, wo gutaburura umubiri w’umugabo we ukajya gushyingura mu irimbi ry’intwari.

Mugabe yashyinguwe mu 2019 ku ivuko rye ahitwa Kutama, mu birometero 90 uvuye mu Murwa Mukuru, Harare.

Umuryango we icyo gihe wanze kumushyingura mu kibanza cy’irimbi ry’intwari i Harare aho bari batangiye gutegura.

Muri Gicurasi uyu mwaka, hari umuyobozi gakondo waciye Grace Mugabe inka eshanu n’ihene ebyiri amuziza gushyingura Mugabe mu buryo butamuhesha icyubahiro, anategeka ko atabururwa umubiri we ukajya gushyingurwa i Harare.

Abana ba Mugabe bahise bajya kwitambika uwo mwanzuro w’umuyobozi gakondo, baregera urukiko ariko narwo mu kwezi gushize rwategetse ko Mugabe atabururwa kuko abana be nta burenganzira bafite ku ishyingurwa rye.

Byatumye Grace Mugabe nk’uwo bari barashakanye byemewe n’amategeko ahaguruka abyigiramo.

Hari inyandiko z’ubujurire yatanze kuri uyu wa Mbere mu rukiko rukuru, asaba ko urukiko rutesha agaciro itegeko ry’umuyobozi gakondo kuko nta cyo yashingiyeho.

Robert Mugabe yapfuye tariki 6 Nzeri 2019 aguye muri Singapore aho yari agiye kwivuza. Hari hashize imyaka ibiri ahiritswe ku butegetsi n’igisirikare, nyuma y’imyaka 37 ayoboye Zimbabwe.

Guverinoma yashakaga ko ashyingurwa mu irimbi ry’intwari ariko umuryango we urabyanga.

Mugabe (ibumoso) yitabye Imana muri Nzeri 2019 ashyingurwa ku ivuko rye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .