00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Umugabo washyingiwe umwana w’imyaka 15 agapfa abyara yatawe muri yombi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Kanama 2021 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Zimbabwe yataye muri yombi umugabo w’imyaka 26 wari washyingiwe umukobwa w’imyaka 15 agapfa abyara.

BBC yatangaje ko uwo mwana witwa Anna Machaya yapfiriye ku rusengero rw’idini ya Apostolique ruri mu Burasirazuba bw’ahitwa Marange, mu kwezi gushize.

Ababyeyi be nabo bahise batabwa muri yombi kuko yari yarakuwe mu ishuri ngo ajye kuba umugore, yanamara gupfa bagatanga murumuna we w’imyaka icyenda ngo abe ari we umusimbura nk’umugore w’uwo mugabo.

Urupfu rwa Machaya rwahagurukije imiryango n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore muri icyo gihugu, aho ku ikubitiro inyandiko imusabira ubutabera yasinyweho n’abagera ku bihumbi 92.

Umwe muri bo Everjoice Win yanditse kuri Twitter ye ati “Ni cyo gihe cyo gushyira igitutu ku bayobozi bagakurikiza itegeko cyangwa bagashyiraho amategeko mashya. Abagore n’abakobwa ntabwo bagaragara nk’ibiremwa muntu byuzuye, bifite uburenganzira bwite bwo kwiyobora.”

Iperereza riracyakomeje ngo harebwe impamvu yaba yareteye urwo rupfu n’abafashwe bagezwe imbere y’ubutabera.

Itegeko Nshinga rya Zimbabwe rigena ko umukobwa cyangwa umuhungu ugejeje ku myaka 16 yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina, ariko atarageza ku myaka 18 atashyingirwa.

Ibyo ariko ntibyubahirizwa kuko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja guverinoma y’icyo gihugu kubembekereza abanyamadini ngo dore ko ari bo babirengaho nkana kenshi.

Bivugwa ko abana b’abakobwa baho batekereza ko gushyingirwa byabaha amahirwe yo gukomeza amashuri, ababyeyi bo bakabyitegaho izindi nyungu cyane cyane amafaranga.

Mu 2017 Guverinoma ya Zimbabwe yatanze umushinga w’itegeko rihana gusambanya abana, aho kubikorera ufite imyaka 12 kumanura cyangwa ufite ubumuga bihanishwa igifungo cy’imyaka 60, naho ku uri hejuru yayo kikaba imyaka 40.

Gushyingira abana muri Zimbabwe ni ibintu byeze nubwo amategeko y'icyo gihugu atabyemera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .