Perezida Mugabe yanenze abacamanza batanze uburenganzira bwo kwigaragambya

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nzeri 2016 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Perezida Robert Mugabe yanenze bikomeye abacamanza bahaye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe uburenganzira bwo kwigaragambya, bamagana izahara ry’ubukungu, byateje imvururu zikomeye mu gihugu.

Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rw’Ishyaka rye Zanu-PF mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Mugabe yavuze ko abacamanza batanze uburenganzira bwo kwigaragambya, batigeze baha agaciro icyo kugira amahoro bivuze, abasaba kujya bitwararika mu gufata ibyemezo.

Amagambo Mugabe yatangaje kuwa Gatandatu tariki ya 3 Nzeli, byatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja kotsa igitutu inzego z’ubutabera.

Kuwa 26 Kanama, Urukiko rwahaye uburenganzira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Robert Mugabe, kwigaragambya, bikaba byaratumye havuka imvururu zikaze hagati y’abigaragambya ndetse n’inzego z’umutekano. Abantu basaga 70 bahise bafatwa ndetse abagera 60 baracyafunze nyuma yo gusanga badakwiye gufungurwa by’agateganyo.

Kuwa kane w’icyumweru gishize, Polisi yahagaritse uburenganzira bwo kwigaragambya mu buryo ubwo ari bwo bwose mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ni ukuvuga kugeza kuwa 16 Nzeli.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko icyo cyemezo cyatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko kiri kujyana igihugu mu bihe bidasanzwe, ari na yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kugana Urukiko rukuru kuri uyu wa mbere ngo rugiteshe agaciro kuko kinyuranye n’Itegeko Nshinga.

Hashize igihe muri Zimbabwe hakorwa imyigaragambyo mu bihe bitandukanye, bamagana izahara ry’ubukungu, aho iteka hakurikiraho imvururu mu gihe Polisi iba itatanya abigaragambya ikoresheje ibyuka biryana mu maso.

Perezida Mugabe avuga ko ibyo bibazo by’ubukungu bishora abaturage mu myigaragambyo, ari amayeri y’ibihugu by’i Burayi, byashegeshwe na bimwe mu byemezo yafashe birimo no kwambura Abazungu ibikingi akabiha abaturage b’abanya -Zimbabwe.

Ati “Inkiko zacu, Ubutabera bwacu ndetse n’Abacamanza bacu ni bo bakwiye kuba babyumva neza ndetse kurusha n’abaturage basanzwe. Ntibakwiye kugira ibyo birengagiza mu gufata ibyemezo igihe hari abasabye uburenganzira bwo kwigaragambya.”

Perezida Robert Mugabe, Umukambwe w’imyaka 92 uyobora Zimbabwe kuva mu 1987, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeli ni na bwo yateraga urwenya avuga ko yari yapfuye akaba yazutse, ibyo akaba yarabivuze nyuma y’ibihuha byari byakwiriye ko ubuzima bwe bwaba buri mu kaga.

Abahwihwisaga ibyo babikomoye ku kuba yarasohotse igitaraganya mu nama y’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo [SADC] yaberaga muri Swaziland kuwa Kabiri w’icyumweru gishize, ibyangombwa by’inzira bye bikaba byarerekanaga ko yafashe indege yerekeza i Dubai, aho byavugwaga ko agiye kwivuza.

Mugabe yashinje ubutabera kudafatira ibihano abakora imyigaragambyo
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe mu kwezi gushize bakunze kugaragara mu myigaragambyo yamagana Leta
Polisi yatangaje ko idafite ibikoresho bihagije byo guhora ihangana n’abigaragambya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza