Zimbabwe: Minisitiri yatawe muri yombi akekwaho ruswa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Kimisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe yataye muri yombi Minisitiri w’Ibidukikije n’Ubukerarugendo, Prisca Mupfumira akekwaho ruswa.

Umwe mu bayobozi ba Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’abashinwa, Xinhua ko Mupfumira yatangiye guhatwa ibibazo.

Yagize ati “ Nibyo twamufashe. Turi kumuhata ibibazo ariko ntabwo asubira mu rugo.”

Ibyaha Mupfumira akurikiranyweho ni ibyagaragajwe na raporo yakozwe n’Ikigo gishinzwe umutekano w’imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mugore abaye Minisitiri wa mbere utawe muri yombi utawe muri yombi ashinjwa ruswa kuva Perezida Emmerson Mnangagwa yashyiraho Guverinoma ya mbere.

Uyu mugore abaye Minisitiri wa mbere utawe muri yombi utawe muri yombi ashinjwa ruswa kuva Perezida Emmerson Mnangagwa yashyiraho Guverinoma ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza