Kwamamaza

Zimbabwe:Habaye imyigaragambyo rukokoma isaba Perezida Mugabe kwegura (Amafoto)

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 08:19' na IGIHE


Kuri uyu wa Gatatu abatavuga rumwe na Leta babifashijwemo n’abahoze mu ngabo zabohoje Zimbabwe, bazindukiye mu myigaragarambo ikomeye basaba Perezida Robert Mugabe kuva ku butegetsi.

Ibi babihera ku bukungu bw’igihugu bwasubiye inyuma ariko by’umwihariko bamaganaga indi noti banki ya Zimbabwe ishaka kuzana mu gihugu ngo ijye ikorana n’amadolari asanzwe akoreshwa kubera ubuke bw’amafaranga ari mu gihugu.

Abigaragambyaga bavuze ko iyo noti ije gutuma amadolari abura burundu, no kuyatesha agaciro.

Abigaragambya kandi basabye Mugabe kuva ku butegetsi ngo kuko atagishoboye kuyobora, ndetse na guverinoma ye ngo yuzuyemo abaryi ba ruswa, bagasaba ko igihugu gihabwa abakiri bato bafite amaraso mashya.

Mugabe yatangiye kuyobora Zimbabwe mu mwaka wa 1980, igihugu kivuye mu maboko y’Abakolini b’Abongereza.

Abapolisi bari boherejwe mu mihanda gutatanya abigaragambya
Abigaragambya basabye ko Mugabe ava ku butegetsi igihugu kikayoborwa n'amaraso mashya
Bacanye inoti za Zimbabwe berekana ko badashyigikiye izindi nshya Leta ishaka kuzana
Benshi mu bigaragambyaga ni urubyiruko
Urubyiruko rurangije amashuri ruvuga ko ubushomeri ari bwinshi, rugasaba Mugabe kwegura
Ubwo bashakaga kwinjira ahakorera Inteko Ishinga Amategeko Polisi yababereye ibamba
Bamwe barakubiswe mu myigaragambyo
Habayeho guhangana hagati ya polisi n'abigaragambya
Hari ibyangiritse nk'imodoka n'ibindi

Amafoto:BBC


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved