Zimbabwe: Guverinoma yemeye gutanga Miliyari y’amadolari yo kubaka Kaminuza izitirirwa Mugabe

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 Kanama 2017 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Zimbabwe yemeye gutanga akayabo ka miliyari imwe y’amadolari ya Amerika yo kubaka kaminuza izitirirwa Perezida w’iki gihugu Robert Gabriel Mugabe, umukambwe umaze imyaka 37 ayobora iki gihugu.

Minisitiri ushinzwe iterambere ry’amashuri Makuru na Kaminuza, Jonathan Moyo, yatangaje ko Guverinoma yemeje inkunga ingana na miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika zizakoreshwa mu kubaka Kaminuza izitirirwa Robert Mugabe, ahitwa Mazowe mu birometero 35 uvuye mu murwa mukuru Harare nkuko All Africa yabyanditse.

Yatangaje kandi ko andi agera kuri miliyoni 200 z’amadolari zizakoreshwa mu bushakashatsi no guhanga udushya. Ibi bikazakorwa mu kuzirikana umurava wa Perezida Mugabe wo kwita ku burezi.

Yagize ati “Nta bundi buryo bwiza bwo kuzirikana umurava wa Mugabe mu kwita ku burezi n’imiyoborere myiza.”

Yongeyeho ko iyi Kaminuza ya Robert Mugabe izigisha ubumenyi, ikoranabuhanga, ubwubatsi n’imibare (STEM), ikazagira uruhare mu kongera abahanga muri ariya masomo abumbatiye ubuzima bwiza bw’igihugu cyacu.

Mugabe w’imyaka 93 wayoboye Zimbabwe kuva mu 1980, ubwo yabonaga ubwigenge ibukuye ku Bongereza.

Abasesenguzi bibaza uburyo Guverinoma itabasha gutera inkunga imishinga y’imibereho rusange nk’uburezi, ubuzima ndetse n’ibikorwa remezo izabasha gukora umushinga nk’uyu. Gusa nanone hashobora gukoreshwa uburyo bwo kugurisha impapuro mpeshwamwenda kariya kayabo kakaboneka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza