Kwamamaza

Zimbabwe:Abarwaniye Mugabe ngo agere ku butegetsi banze kwitabira umunsi w’intwari

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 12:05' na Philbert H


Rurageretse hagati ya Perezida Robert Mugabe n’abo yari afatanyije na bo mu rugamba rwahesheje ubwigenge Zimbabwe, nyuma y’aho batangarije ko batazamushyigikira mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2018, bakanga no kumva ijambo rye mu munsi bizihizagaho ubwo bwigenge.

Kuwa mbere tariki ya 8 Kanama, wari umunsi wahariwe kuzirikana intwari zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Zimbabwe, rwagize Robert Mugabe, Perezida wa mbere w’icyo gihugu mu 1980.

Kuri uwo munsi, uwo mukambwe w’imyaka 92, hari ijambo yari yageneye Abanyazimbabwe, ariko abo bafatanyije urwo rugamba, bibumbiye muri Zimbabwe National Liberation War Veterans Association(ZNLWVA) banze kwitabira, icyo kikaba igikorwa kije cyiyongera ku bindi byakibanjirije mu byumweru bishize nk’imiyigaragambyo n’ibindi, mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye izahara ry’ubukungu bw’icyo gihugu.

Ibintu byatangiye kudogera hagati mu mpera za Nyakanga, ubwo batangazaga ko batazamushyigikira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2018.

Ibyo ngo babitewe n’uko babona uwo mukambwe ategekesha igitugu, kandi akaba yarananiwe gukemura burundu ikibazo cy’ubukungu bwa Zimbabwe, bukomeje kuzahara kuva mu 2000.

Perezida Mugabe yavuze ko uko kumwitarura ari ubugambanyi, kuko bari basanzwe bamushyigikira kuva yaba Perezida wa mbere wa Zimbabwe mu 1980. Mu kwihimura, uwo mukambwe yahise ahagarika abayobozi batatu baturuka muri ZNLWVA.

Asobanura impamvu yo kutitabira uwo munsi w’Intwari ngo bakurikirane ijambo rya Perezida Mugabe, Umuvugizi wa ZNLWVA, yavuze ko basanze barabeshywe.

Perezida Mugabe we ahamagarira abo bigaragambya kubihagarika.

Kuwa 27 Nyakanga 2016 ubwo yavugaga ku bayoboke ba Pasiteri Evan Mawarire bigaragambije kuwa 6 Nyakanga, Perezida Mugabe yagize ati “Zanu-PF ntizihanganira ubwo bugoryi bushingiye ku iyobokamana...tuzi uko dufata abanzi bacu baba bashaka kuzana impinduka.”

Ubutegetsi bwa Mugabe bwabashije guhashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko kuva muri Nyakanga uyu mwaka, bwongeye gushegeshwa n’imyigaragambyo y’abamagana izahara ry’ubukungu.

80% by’abaturage ba Zimbabwe bikorera ubucuruzi bwo mu kajagari cyangwa ubutemewe n’amategeko, bityo Guverinoma ntibona ubushobozi bwo guhembera igihe abasirikare n’abandi bakozi ba Leta.

Perezida Mugabe yavuze ko atazihanganira abashaka kumurwanya /Photo AFP

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved