Kwamamaza

Zimbabwe: Abanyamadini basabye ko Perezida Mugabe yeguzwa

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 08:05' na Ezechiel Mbananabo


Abayobozi mu madini atandukanye muri Zimbabwe bahurije hamwe basaba ko Perezida Robert Mugabe yeguzwa, banaburira ko igihugu gishobora gusubira hasi mu buryo bwose mu gihe yaba akomeje kuyobora.

Amatorero arimo Divine Destiny riyobowe na Bishop Ancelimo Magaya, Zimbabwe Christian Alliance, Christian Voice n’ihuriro ry’abapasiteri ryo kuramya no gusenga (Zimbabwe Pastors’ Fellowship and Prayer Network), yasohoye itangazo risaba guverinoma kumenya ko igihugu gikeneye igisubizo kidasanzwe gihuriweho cyo kugitabara kikava mu bibazo by’ubukungu bikomeye kirimo.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane abayobozi muri ayo madini bajya mu mihanda bagakora imyigaragambyo.

Igitutu cy’abasaba Perezida Mugabe w’imyaka 92 kwegura gikomeje kwiyongera. Abatavuga rumwe na Leta bakunze gukora imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwe.

Bamwe bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka twitter bifashishije Hashtag ‘#ThisFlag’ mu rwego rwo kwamagana ubushomeri buri hejuru mu gihugu, ibura ry’amafaranga no guta agaciro kayo, ndetse na ruswa.

Ikinyamakuru News Day kivuga ko muri Nyakanga, Pasiteri Evan Mawarire yakoze ubukangurambaga ashishikariza abaturage kuguma mu ngo zabo ntibajye ku mirimo mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye ibikorwa bya ruswa , gukoresha umutungo nabi n’ibura ry’akazi byugarije Zimbabwe, igikorwa leta yafashe nko kwigaragambya ndetse no kugandisha rubanda.

Abanyamadini basabye Perezida Robert Mugabe kwegura

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved