00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Abakozi ba Leta basabwe kwikingiza COVID-19 cyangwa bakegura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Zimbabwe yasabye abakozi ba Leta guhitamo hagati yo kwikingiza COVID-19 cyangwa kwegura ku nshingano zabo.

Ni icyemezo Guverinoma ya Zimbabwe ivuga ko yafashe mu rwego rwo kugabanya ibyago byo gukwirakwiza Coronavirus. Iki cyemezo kandi kigamije kurwanya abaturage bo muri iki gihugu bafashe icyemezo cyo kutazikingiza.

Minisitiri w’Ubutabera muri Zimbabwe, Ziyambi Ziyambi, yavuze ko abakozi ba Leta bumva ko bafite uburenganzira bwo kwikingiza cyangwa kutikingiza bibeshye, avuga ko abashaka kutikingiza basezera mu nshingano.

Amakuru dukesha BBC avuga ko kugeza ubu muri Zimbabwe hafashwe icyemezo cy’uko abantu bazajya bajya mu nsengero no muri restaurants ari abafite icyangombwa cy’uko bikingije COVID-19 gusa.

Kugeza ubu Zimbabwe imaze gukingira abaturage basaga miliyoni 1,7 mu barenga miliyoni 14 bayituye.

Muri Zimbabwe abakozi ba Leta basabwe kwikingiza COVID-19 cyangwa bakegura / Ifoto: AFP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .