Xinhua yatangaje ko itegeko ryo guhinga iyo mari ishyushye iri kwemerwa n’ibihugu byinshi nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Ukuboza 2020, ryemerejwe mu nama y’iyo Nteko rusange yateranye kuwa 1 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuvugizi wa guverinoma ya Zambia, Dora Siliya, yavuze ko uwo mushinga ukubiyemo amabwiriza y’uko ruzahingwa, kurutunganya, kurubika no kurukoresha mu buvuzi n’ubushakashatsi.
Siliya yakomeje avuga ko ihingwa ry’urumogi ryemewe n’amategeko rizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu n’ubuvuzi bw’icyo gihugu.
Iyo Nteko yanemeje umushinga w’itegeko ryemerera inganda guhinga no gutunganya igihingwa kizwi nka chanvre industriel kijya kumera nk’urumogi, gisanzwe gikorwamo impapuro n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!