Zambia yatangiye iperereza ku ndege ya Ethiopian Airlines yaguye ku kibuga cy’indege kitari cyo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Mata 2021 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Ethiopian Airlines yatangaje ko yatangiye iperereza ifatanyije n’ubuyobozi bwa Zambia, nyuma y’uko imwe mu ndege zayo zitwara imizigo iguye ku kibuga kitaruzura hafi y’Umurwa Mukuru Lusaka.

Inzego zishinzwe ingendo zo mu Kirere muri Zambia zatangajwe mu binyamakuru zivuga ko zatunguwe ubwo umupilote wari utwaye iyo ndege yazibwiraga ko agiye kugwa ku kibuga cy’indege, bareba bakabura indege ye mu kirere.

BBC yatangaje ko Ethiopian Airlines yagaragaje ko abapilote bayo batari bamenyeshejwe ko icyo kibuga kiri gusanwa kuko aricyo bari basanzwe bagwaho.

Nyuma yo kuyoba, iyo ndege yarayobowe ijya kugwa ku kibuga cy’indege yagombaga kugwaho.

Indege ya Ethiopian Airlines yaguye ku kibuga kitari cyo muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .