Zambia yahaye Abanyarwanda bari impunzi hafi 1500 uburenganzira bw’agateganyo bwo gutura

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Kamena 2018 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Zambia yahaye Abanyarwanda 1,468 bari impunzi uburenganzira bw’agateganyo bwo gutura, nk’intangiro y’urugendo rwo gutuza abagera ku 4000 bari impunzi ariko bambuwe sitati y’ubuhunzi.

Sitati y’ubuhunzi yarangiranye n’itariki ya 31 Ukuboza 2017, Abanyarwanda ibihumbi 20 bahita bayitakaza barimo abahunze hagati y’umwaka wa 1959 n’uwa 1998.

Umwanzuro w’Umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye wasobanuye ko bakuririweho imfashanyo bahabwaga, bamburwa uburenganzira nk’impunzi ndetse ibihugu bibacumbikiye bisigarana uburenganzira bwo kubafata nk’ababibamo bitemewe n’amategeko, bagasaba uburenganzira bwo guturayo byemewe n’amategeko.

Umuhango wo gutanga ubu burenganzira bwo gutura ku Banyarwanda kuri uyu wa Kane, wabereye mu nkambi y’impunzi ya Meheba, witabirwa n’abayobozi ba Guverinoma ya Zambia n’Ishami ry’Umurynago w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Itangazo rihuriweho bashyize ahagaragara, rivuga ko Minisitiri ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Zambia, Stephen Kampyongo, yashimangiye ko “Guverinoma yiyemeje kwinjiza mu buzima busanzwe aba bari impunzi muri Zambia” ariko hakenewe ubufatanye n’amahanga mu gukemura ibibazo byabo.

Yavuze ko Zambia yiteguye gufasha Abanyarwanda bagera ku 4000 bahoze ari impunzi, harimo n’abamaze imyaka 24 muri icyo gihugu.

Umuyobozi Uhagarariye UNHCR, Pierrine Aylara, yashimiye Zambia yagaragaje ubumuntu mu kwakira impunzi n’abahoze ari impunzi, by’umwihariko ubu buryo bukaba ari umuti urambye ku bahoze ari impunzi z’Abanyarwanda bahisemo kuguma muri Zambia nyuma yo gukurirwaho sitati y’ubuhunzi.

Yakomeje agira ati "Impunzi zirisanga muri Zambia kandi zishimira urugwiro izakirana. UNHCR irashishikariza Guverinoma ya Zambia gukomeza gufasha impunzi n’abahoze ari impunzi, bagiye kwinjizwa muri gahunda y’iterambere ry’igihugu.”

Yavuze ko UNHCR izakomeza gufatanya na Guverinoma ya Zambia mu kumvisha abafatanyabikorwa kugira uruhare mu kwita ku mibereho y’impunzi.

Zambia icumbikiye impunzi zigera ku 74,000, harimo n’abandi bantu bagenda bimukirayo kubera impamvu zinyuranye, cyane cyane mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba no mu Burengerazuba bw’icyo gihugu.

Impunzi z'Abanyarwanda zari mu nkambi ya Meheba zatangiye gutuzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza