Zambia: Uwahoze ari umuvugizi wa Perezida yatawe muri yombi akekwaho ruswa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Ugushyingo 2019 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Zambia bwataye muri yombi Amos Chanda wahoze ari umuvugizi wa Perezida Edgar Lungu anashinzwe itangazamakuru.

Chanda yabaye kuri uwo mwanya guhera mu 2015 kugeza muri Kamena uyu mwaka ubwo yeguraga kuri iyi mirimo.

Uyu mugabo yatawe muri yombi akekwaho ruswa no kwakira imitungo bikekwa ko yabonetse hakozwe ibyaha.

Nyuma yo gufatwa yaje kurekurwa atanze ingwate ariko umunyamategeko we Jonas Zimba yasobanuye ko araza kugeza mu rukiko vuba, nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinua.

Chanda yabaye umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cya Leta, Zambia Daily mbere y’uko agirwa umuvugizi wa Perezida Edgar Lungu mu 2015.

Chanda yahoze ari umuvugizi wa Perezida Edgar Lungu anashinzwe itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza