00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia: Umuriro wabuze mu gihugu hose

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Kanama 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru, umuriro w’amashanyarazi wiriwe wabuze hafi muri Zambia yose, nkuko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe ingufu muri icyo gihugu, Zesco.

Icyo kigo cyatangaje ko ikoranabuhanga rikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu ryagize ikibazo ariko ko bari gukora ibishoboka byose ngo umuriro wongere uboneke.

Ibice byinshi by’igihugu birimo n’umurwa mukuru Lusaka ndetse n’agace ka Copperbelt kiganjemo ibirombe by’ubutare (Cuivre), byiriwe nta muriro bifite kuri iki cyumweru.

Zesco nyuma yatangaje ko umuriro watangiye kugaruka mu duce tumwe na tumwe kandi ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyabiteye.

Umuriro ukoreshwa muri Zambia, umwinshi uturuka ku ngomero, bikaba byarakunze kuba ikibazo mu gihe imvura ibaye nkeya amazi akagabanuka.

Kuri iki Cyumweru umuriro wiriwe wabuze muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .