00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia: Ubuzima bwa Perezida Edgar Lungu nyuma yo kwitura hasi mu ruhame

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 14 Kamena 2021 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zambia, Edgar Chagwa Lungu, yijeje abaturage ko ameze neza nyuma yo kugira isereri akagwa hasi ubwo yari yitabiriye umunsi w’ingabo ku nshuro ya 45 wabaye ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021.

Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri muri iki gihugu, Dr. Simon Miti, yavuze ko nyuma yo kugwa, Perezida Lungu nta kibazo afite ndetse yasubiye mu mirimo ye nk’ibisanzwe.

Itangazo ryavuye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ryagize riti “Perezida arifuza kumenyesha abaturage, imiryango mpuzamahanga n’abandi bose ko ameze neza kandi yakomeje imirimo ye nk’Umukuru w’Igihugu n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Zambia.”

Lusaka Times yatangaje ko Lungu acyitura hasi, Miti yahise amenyesha abantu ko ameze neza, cyane ko bivugwa ko yavuye mu birori akajya muri Perezidansi yitwaye.

Ibi si ubwa mbere bibaye kuri Perezida Lungu kuko no mu 2015 nyuma y’igihe gito atorewe kuyobora Zambia na bwo yaguye hasi, ibintu Perezidansi yavuze ko byatewe n’ikibazo afite mu gatuza. Gusa kuri iyi nshuro ntibatangaje icyatumye agira iyo sereri akagwa hasi.

Perezida Edgar Lungu umaze imyaka itanu n’igice ayobora Zambia, azongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka tariki 12 Kanama 2021.

Perezida Edgar Lungu yaguye hasi ubwo yari ari mu birori byo kwizihiza umunsi w'ingabo ku nshuro ya 45 uba tariki 13 Kamena muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .