00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia: Perezida Lungu yanze ibyavuye mu matora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yanze amajwi y’agateganyo yavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite aherutse kuba muri iki gihugu, avuga ko atabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Amajwi y’agateganyo yashyizwe hanze ku wa Gatandatu agaragaza ko amajwi yo muduce 31 tumaze kubarurwa muri 156 yerekena ko Umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Hakainde Hichilema afite amajwi 449,699 mu gihe Perezida Lungu we afite amajwi 266,202.

Mu itangazo Perezida Lungu yashyize hanze ku wa 14 Kanama 2021, yavuze ko amatora atanyuze mu mucyo no mu bwisanzure kuko ngo hari abakozi b’ishyaka rye rya Patriotic Front (PF) birukanywe ku biro by’itora, ibintu ngo byatumye amajwi yabo abura uyarinda. Iki gikorwa Lungu yemeza ko cyabaye mu Ntara eshatu.

Ikindi ashingiraho avuga ko amatora atabaye mu mucyo ngo ni uko mu ntara zo mu majyepfo, amajyaruguru ashyira uburengerazuba, n’uburengerazuba habaye imvururu zatumye amatora atagenda neza.

Yavuze ko abayobozi babiri mu ishyaka rye bishwe mbere gato y’amatora ari indi mpamvu yatumye amatora atagenda neza.

Amakuru dukesha BBC avuga ko ishyaka rya Lungu ryandikiye Komisiyo y’amatora riyigezaho iki kibazo ariko rikaba ribabajwe n’uburyo ikomeje gutangaza amajwi kandi ryarayigaragarije ko ryibwe. Lungu yavuze ko kugeza ubu ishyaka rye riri kureba ikindi ryakora kugira ngo rirenganurwe.

Kugeza ubu Komisiyo y’amatora muri Zambia ntacyo iratangaza ku byavuzwe na Perezida Lungu.

Muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 12 Kanama 2021, Perezida Lungu arahatanira kuyobora Zambia muri manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Perezida Lungu yanze ibyavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .