00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Hakainde yanze kwitabira inama y’Abanyamerika ku baryamana bahuje ibitsina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatangaje ko ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yanze kujya mu biganiro bivuga ku kibazo cy’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina mu gihugu cye.

Ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y’Igihugu, Perezida Hichilema yasabwe kuvuga muri make uko urugendo aherutse kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwagenze.

Perezida Hichilema yahise avuga ko hari ikiganiro yatumiwemo kivuga ku baryamana bahuje ibitsina yanga kucyitabira.

Ati “Ntabwo twagiye hariya kuvuga ku burenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina. Ntabwo aribyo byatujyanye. Iki ni ikintu nshaka ko abantu bumva hatabayeho gushidikanya.”

Perezida Hichilema yavuze Itegeko Nshinga rya Zambia risobanutse neza ku ngingo y’abaryamana bahuje ibitsina.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zambia bimaze iminsi bidacana uwaka ku bijyanye n’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina kuko iki gihugu kitabikozwa.

Ibi byarushijeho kuba bibi mu 2019 ubwo Amerika yahamagazaga Ambasaderi wayo muri Zambia, ni nyuma y’uko yanengaga ko iki gihugu cyafunze abaryamana bahuje ibitsina nacyo kikamushinja kwivanga mu miyoborere yacyo.

Perezida wa Zambia, Hakainde yahishuye ko yanze kwitabira inama y’Abanyamerika ivuga ku baryamana bahuje ibitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .