Kwamamaza

Zambia: Abaturage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 14:46' na Mukaneza M.Ange


Abaturage ba Zambia bagejeje igihe cyo gutora uyu munsi bazindukiye ku biro by’itora aho bagiye kwihitiramo umukuru w’igihugu uzabayobora mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Mu bakandida icyenda bahanganye, babiri barimo perezida Edgar Lungu uri mu ishyaka PF (Patriotic Front) riri ku butegetsi na Hakainde Hichelema wo muri UPND (United Party for National Development) ni bo bahabwa amahirwe kurusha abandi.

Mu ntangiriro za 2015, ubwo habaga amatora yo gusimbura perezida Michael Sata wari umaze gupfa, Lungu yatsinze Hichelema ku majwi 48%.

Yatorewe kurangiza igihe Sata wari waratowe muri Nzeli 2011 yari asigaje ngo manda ye irangire.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aya matora y’uyu mwaka atandukanye n’ayari asanzwe aba muri Zambia kuko uzaba perezida agomba kuba afite amajwi ari hejuru ya 50%.

Undi mwihariko uri muri aya matora n’uko buri mu kandida yiyamamaje ari kumwe n’ushobora kumusimbura igihe yaramuka atowe ariko nyuma akaza gupfa dore ko bimaze kuba inshuro ebyiri zose mu myaka 10 ishize.

Perezida Levy Mwanawasa na we yapfuye tariki 19 Kanama 2008, atarangije manda yari yatorewe mu 2006.

Aya matora abaye mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’imvururu ku buryo hari impungenge ko n’ubwo abagera kuri 6 698 372 ari bo bari kuri lisiti y’itora, ubwitabire bushobora kuba buke.

Mu kwezi gushize ibikorwa byo kwiyamamaza byahagaritswe iminsi 10 kubera urupfu rw’umuyoboke wa UPDN wiciwe mu mujyi wa Lusaka.

Uretse amatora ya perezida kandi abaturage baranatora kamarampaka ku itegeko rirebana n’uburenganzira bwa muntu rikumira ubutinganyi no gukuramo inda.

Abaturage bo muri Zambia bazindukiye ku biro by'itora

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved