Zambia: Abashinwa babiri batawe muri yombi bakekwaho gutanga imyitozo ya gisirikare itemewe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Zambia yataye muri yombi abagabo babiri b’abashinwa bakekwaho gutanga imiyitozo ya gisirikare itemewe ku bakozi ba sosiyete imwe ishinzwe gucunga umutekano.

Umwe yafashwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize undi afatwa kuri iki Cyumweru mu mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone.

Muri rusange polisi ya Zambia yatangaje ko yataye muri yimbi abantu 11 bakekwaho uruhare muri icyo gikorwa barimo n’abenegihugu.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza muri Livingstone na we yatawe muri yombi nkuko BBC yabitangaje.

Aho imiyitozo yaberaga polisi yatangaje ko yahakuye imbunda n’amasasu.

Sosiyete icunga umutekano ari nayo ifite abakozi batozwaga n’abashinwa ntacyo iratangaza kuri ayo makuru.

Abakekwaho iki cyaha polisi yaberetse itangazamakuru
Bafatanywe imbunda n'amasasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza