Kwamamaza

Abadepite ba Uganda bavumiye Kenya ku gahera nyuma yo gusabwa ruswa

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 11:25' na Rabbi Malo Umucunguzi


Abadepite bo muri Uganda bateye hejuru ubwo bamwe muri bo bavugaga uko baheruka kujya muri Kenya, bagahagarikwa inshuro nyinshi n’abapolisi b’icyo gihugu babaka ruswa, bituma basaba inzego zibishinzwe kubikurikirana.

Aba badepite ba Uganda babifashe nk’ikintu gikomeye cyane batakomeza kurebera, basaba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda guhita ibimenyesha Guverinoma ya Kenya.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Rebecca Kadaga, yagize ati “Musomye muri Pasiporo zanyu, handitsemo ngo ‘turabasaba, mu izina rya Perezida wa Uganda, ko mwemerera uyu muntu agatambuka’. Niba bari kubangamira urugendo rwacu mu gihugu cyabo, ni igitutsi kuri Perezida wa Repubulika ya Uganda.

Umudepite uhagarariye abagore mu gace ka Mbale, Connie Galiwango, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko aheruka kujya muri Kenya mu bukwe bw’umukobwa we mu mujyi wa Mombasa, ariko nawe abapolisi bamuhagaritse kenshi kuri za bariyeri bamusaba amafaranga.

Ubwo yavugaga ko adashobora kuyabaha, abapolisi bamwe ngo bagiye bamutindana abandi bakamubwira ko bashobora kumufunga.

Ati “Simbona uko Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba uri gufasha Uganda. Iyo Abanyakenya baje muri Uganda tubafata neza, ariko iyo turi mu gihugu cyabo badufata nabi cyane. Abayobozi bacu bakwiye gukurikirana iki kibazo, naho bitabaye ibyo ntibizafa gucika.”

Ikinyamakuru The EastAfrican cyatangaje ko Umudepite uhagarariye agace ka Usuk, Peter Ogwang, we yavuze ko byamusabye guhagarika igitaraganya urugendo yakoreraga muri Kenya, kubera abapolisi benshi bamwakaga amafaranga.

Ruth Nankabirwa wari uhagarariye Guverinoma muri ibi biganiro, yavuze ko Uganda ishyigikiye cyane urujya n’uruza rw’abantu mu bihugu biri mu Muryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC.

Ati “Birababaje kuba ibindi bihugu bidakora nkatwe. Iki kibazo kirakomeye, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba ikwiye gukurikirana uburyo Kenya ifatamo Abagande.”

Abadepite kandi bakomoje ku kuvuga ko iki kibazo cyakurikiranwa nk’uko byigeze kugendekera abaturage ba Afurika y’Epfo na Nigeria, bityo na Uganda igashyira amananiza ku Banyakemnya bayikoreramo ingendo.

Depite Elijah Okupa yagize ati “Abanyanijeriya bagiye muri Afurika y’Epfo maze yanga kubakira kubera ko batari bafite amafishi bikingirijeho Yellow Fever, Abanyanijeriya basubira iwabo. Bageze muri Nigeria bavuze uko byabagendekeye.”

“Nyuma indege ya South African Airways yageze ku kibuga muri Nigeria, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zasabye ko umuntu wese ufite pasiporo ya Afurika y’Epfo adasohoka mu ndege, kereka urabanza kwerekana icyemezo cy’uko yipimishije Visusi itera Sida.”

Muri Werurwe 2014, umugabo ukomeye muri Kenya, Charles Njonjo, wigeze kuba Intumwa Nkuru ya Leta, yavuze ko hakenewe kamarampaka mu kwemeza ubumwe bwa Afurika y’u Burasirazuba, kugira ngo abaturage b’ibihugu biyigize biyumvemo Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved