Kwamamaza

Zabyaye amahari mu buyobozi bwa Boko Haram

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 18:12' na IGIHE


Ishyamba si ryeru mu buyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba zirwanira mu bihugu bya Nigeria, Cameroun na Tchad.

Umuyobozi wa Boko Haram Abubakar Shekau yavuze ko umwe mu barwanyi be Abu Musab al-Barnawi ashaka kumuhirika ku buyobozi.

Amakuru y’isimburwa rya Shekau yatangiye kumvikana muri Kanama umwaka ushize. Icyo gihe Shekau yumvikanye abihakana.

Muri Mata uyu mwaka nabwo umutwe wa IS ufitanye ubumwe na Boko Haram nawo wasohoye amashusho uvuga ko Shekau akiri umuyobozi.

Shekau mu majwi yongeye gusohora yavuze ko yajyaga yandikira Abu Bakr al-Baghdadi , umuyobozi wa IS, abandi bantu bakamuhindurira ubutumwa bukagera iyo bujya butakiri umwimerere.

Yakomeje avuga ko byageze aho kuvugana na Abu Bakr al-Baghdadi akabireka abigiriwemo inama na bamwe muri bagenzi be.

Abo ashinja guhindura ibyo yabaga yatangaje ni nabo ngo bashaka kumuhirika ku buyobozi ku mpamvu zabo bwite.

Abubakar Shekau yatangaje ko Barnawi n’abandi bashaka kumuhirika ku buyobozi ari abayobe, ko badakwiye gukomeza kwitwa abayisilamu b’ukuri.

BBC yatangaje ko bamwe mu nararibonye mu gisirikare bagaragaje ko Boko Haram iri mu marembera, bitewe n’aya magambo ya Shekau.

Ngo bigaragara ko hari ikibazo gikomeye mu buyobozi bw’uwo mutwe.

Shekau yakunze kunengwa kwifunga ibiryo by’abarwanyi ndetse no kwirukana abajyanama bavuye muri IS.

Uyu muyobozi yagiye ku buyobozi bwa Boko Haram muri 2009 ubwo uwari umuyobozi wayo Muhammad Yusuf yagwaga mu bitero bagabweho n’ingabo za Nigeria.

Boko Haram yashinzwe mu mwaka wa 2002, ifite intego zo kwamagana no kurwanya ibintu byose bifite inkomoko mu Burayi.Yatangiye ibikorwa by’imirwano muri 2009.

Muri iyi minsi tumwe mu duce uyu mutwe wari warigaruriye twisubijwe n’ingabo za Nigeria.

Abubakar Shekau, umuyobozi wa Boko Haram

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved